Yanditswe Jul, 02 2021 10:50 AM | 126,817 Views
Abakora
mu bijyanye n'inganda mu Ntara y'Amajyepfo, baravuga ko kuva hirya no hino mu
turere hashyirwa ibyanya byahariwe inganda byafashije kuzamura uru rwego
n'iterambere ry'abaturage muri rusange.
Abaturage bakora muri izi nganda bavuga ko kera byabaga bigoye kubona inganda mu cyaro, ariko kuri ubu zabegereye ndetse zibaha akazi.
Hirya no hino mu byanya byagiye biharirwa inganda mu Ntara y'Amajyepfo, inganda nshya zikomeje kuhubakwa, izisanzwe nazo zikomeje akazi kazo ka buri munsi.
Nko mu karere ka Gisagara uretse uruganda GABI rutunganya umusaruro w'ibitoki, kuri ubu hamaze kugera urundi ruganda rutunganya Kawunga ndetse n'uruzakora Inyama ku buryo abaturage bemeza ko izi nganda bazitezeho isoko.
Kuva ku ruganda rutunganya amashanyarazi muri nyiramugengeri rwubatse mu karere ka Gisagara kugera ku nganda nto zitunganya umusaruro ukomoka ku buhizi n'ubworozi, ababonye akazi muri izi nganda bemeza ko imibereho yabo yahindutse.
Kuri ubu kandi mu karere ka Ruhango hamaze kugera uruganda rukora Amakaro, ukongeraho inganda zitunganya amata ziganje cyane mu turere twa Nyanza na Huye.
ba nyir'izi nganda bavuga ko kuva hashyirwaho ibyanya byahariwe inganda hirya no hino mu turere, byazamuye iterambere ry'uru rwego.
Imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, abatuye mu Ntara y'Amajyepfo bavuga ko yatumye nabo bagerwaho n'izi nganda zitandukanye zatumye bongerara agaciro ibyo bakora, bavuga ko mbere babonaga inganda mu Mujyi wa Kigali gusa.
Bamwe mu bayobozi mu Ntara y'Amajyepfo nabo bishimira uruhare rwazanywe no kwiyongera kw'inganda mu turere, ahubwo basagaba abashoramari kongera izi nganda.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko muri gahunda yo kuzamura urwego rw'inganda, iyi ntara ifite gahunda yo korohereza abashoramari kugira ngo bakomeze gushora imari muri uru rwego.
Muri rusange mu Ntara y'Amajyepfo hamaze kugera inganda zisaga 17 mu turere twose uko ari umunani, inyinshi muri izi nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Tuyisenge Adolphe
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru