Yanditswe Aug, 06 2022 18:51 PM | 59,496 Views
Abatuye mu mirenge idafite amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, baravuga ko banyotewe no kwegerezwa ayo mashuri kugira ngo urubyiruko rushobore kwihangira imirimo.
Guverinoma
ibizeza ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere hateganyijwe kubaka nibura
ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge.
Abamaze kwinjira
muri aya mashuri ya tekenike, imyuga n'ubumenyingiro bavuga ko biteguye kubyaza
umusaruro ubumenyi bayavomamo.
Tuyisene Jean Bosco umunyeshuri muri Cyumba TVET yagize ati "Tuzagenda tubukoreshe hanze, wa mwanya twatakazaga dukora ubusa tuzajya tuwukoresha mu gukora ibitwinjiriza amafaranga ariko iyi myuga itaraza ntabwo twabashaga kubona ibyo dukora wasangaga abantu bibereye mu makarita abandi bashaka ibyo bakora bidaciye mu nzira nziza."
Mu masaha ya saa yine za mu gitondo, tugeze mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Muri centre y'uyu murenge haragaragara urubyiruko rwinshi rudafite icyo rukora, ugerageje kugira icyo akora aba afite igare ashakisha uwo yatwara kugira ngo amuhe amafaranga.
Nshimiyimana Jerome ni umusore w'imyaka 21 uvuga ko amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ageze muri uyu murenge yafasha abatari bake.
"Ahageze byakunganira benshi, ubuse duhagaze hano dusetse ntitwakabaye turi mu kazi , ubu turi hano kubera ko twabuze icyo dukora."
Ni amashuri ababyeyi bavuga ko bifuza kubona agera mu mu murenge wabo wa Rutunga, kuko bazi neza ko aho ageze iterambere naryo ryihuta.
Umugenzuzi w'uburezi mu murenge wa Rutunga, Ntagungira Cyprien avuga ko uyu murenge ufite ishuri rimwe ryisumbuye ryigisha amasomo y'ubumenyi rusange, ngo hari urubyiruko ruba rwifuza kwiga imyiga n'ubumenyingiro bitakunda ntirukomeze kwiga.
Minisitiri w'intebe, Dr Ngirenge Edouard aherutse kugaragaza ko guverinoma ifite intego yo kubaka ishuri rimwe ry'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge nk'uko bikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1.
"Guverinoma izakomeza kongera amashuri abanza n'ayisumbuye arimo ay'uburezi rusange n'ayimyuga ku buryo buri murenge nk'uko twabyiyemeje muri NST1 buri murenge ukwiye kugira nibura ishuri ry'imyuga rimwe ariko intego nk'uko mubizi muri NST1 hari imirenge izagira amashuri y'imyuga arenze rimwe akaba abiri cyangwa atatu. Kuko intego ni uko 60% by'abana biga amashuri yisumbuye baba biga imyuga noneho 40% bakiga ibijyanye n'ubumenyi rusange."
Icyegeranyo Minisiteri y'uburezi yakoze muri 2019 cyagaragaje ko abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, 66% barangiza bafite akazi. Ubu abiga imyuga n'ubumenyingiro bari kuri 31% mu gihe intego ya guverinoma ari ukugera kuri 60% muri 2024.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru