Yanditswe Aug, 06 2022 18:51 PM | 59,344 Views
Abatuye mu mirenge idafite amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, baravuga ko banyotewe no kwegerezwa ayo mashuri kugira ngo urubyiruko rushobore kwihangira imirimo.
Guverinoma
ibizeza ko muri gahunda yo kwihutisha iterambere hateganyijwe kubaka nibura
ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge.
Abamaze kwinjira
muri aya mashuri ya tekenike, imyuga n'ubumenyingiro bavuga ko biteguye kubyaza
umusaruro ubumenyi bayavomamo.
Tuyisene Jean Bosco umunyeshuri muri Cyumba TVET yagize ati "Tuzagenda tubukoreshe hanze, wa mwanya twatakazaga dukora ubusa tuzajya tuwukoresha mu gukora ibitwinjiriza amafaranga ariko iyi myuga itaraza ntabwo twabashaga kubona ibyo dukora wasangaga abantu bibereye mu makarita abandi bashaka ibyo bakora bidaciye mu nzira nziza."
Mu masaha ya saa yine za mu gitondo, tugeze mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Muri centre y'uyu murenge haragaragara urubyiruko rwinshi rudafite icyo rukora, ugerageje kugira icyo akora aba afite igare ashakisha uwo yatwara kugira ngo amuhe amafaranga.
Nshimiyimana Jerome ni umusore w'imyaka 21 uvuga ko amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ageze muri uyu murenge yafasha abatari bake.
"Ahageze byakunganira benshi, ubuse duhagaze hano dusetse ntitwakabaye turi mu kazi , ubu turi hano kubera ko twabuze icyo dukora."
Ni amashuri ababyeyi bavuga ko bifuza kubona agera mu mu murenge wabo wa Rutunga, kuko bazi neza ko aho ageze iterambere naryo ryihuta.
Umugenzuzi w'uburezi mu murenge wa Rutunga, Ntagungira Cyprien avuga ko uyu murenge ufite ishuri rimwe ryisumbuye ryigisha amasomo y'ubumenyi rusange, ngo hari urubyiruko ruba rwifuza kwiga imyiga n'ubumenyingiro bitakunda ntirukomeze kwiga.
Minisitiri w'intebe, Dr Ngirenge Edouard aherutse kugaragaza ko guverinoma ifite intego yo kubaka ishuri rimwe ry'imyuga n'ubumenyingiro muri buri murenge nk'uko bikubiye muri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1.
"Guverinoma izakomeza kongera amashuri abanza n'ayisumbuye arimo ay'uburezi rusange n'ayimyuga ku buryo buri murenge nk'uko twabyiyemeje muri NST1 buri murenge ukwiye kugira nibura ishuri ry'imyuga rimwe ariko intego nk'uko mubizi muri NST1 hari imirenge izagira amashuri y'imyuga arenze rimwe akaba abiri cyangwa atatu. Kuko intego ni uko 60% by'abana biga amashuri yisumbuye baba biga imyuga noneho 40% bakiga ibijyanye n'ubumenyi rusange."
Icyegeranyo Minisiteri y'uburezi yakoze muri 2019 cyagaragaje ko abiga mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, 66% barangiza bafite akazi. Ubu abiga imyuga n'ubumenyingiro bari kuri 31% mu gihe intego ya guverinoma ari ukugera kuri 60% muri 2024.
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru