Yanditswe Dec, 29 2022 17:07 PM | 7,263 Views
Bamwe mu batwara amagare mu Mujyi wa Kigali muri gahunda zitandukanye
barasaba ko hakongerwa inzira zihariye zikoreshwa n'amagare kugira ngo birinde
impanuka, kandi n'abayakoresha nka siporo biborohere.
Mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, hagaragara abakoresha amagare mu gutwara abagenzi n'imizigo, abayagendaho bagiye mu mirimo yabo cyangwa se bari muri sporo bitewe n'ubwoko bw'igare. Gusa ngo kuba nta nzira yagenewe, baba bumva badatekanye kuko bagenda babisikana n'ibindi binyabiziga.
Iyakaremye Emmanuel yagize ati « Umuhanda aba ari muto, buri wese agenda ashaka aho anyura, ibyago biba bihari nuko umuntu yagwa mu modoka, ugasanga imuciye hejuru, dufite umuhanda wihariye byaba byiza kurushaho kuko wagenda udafite ubwoba bwo kugwa mu modoka cyangwa imodoka iraza ihite ikwitambika. »
Na ho Manirakiza Jean Paul ati « Jye mba numva najya muri siporo ku igare ryanjye naguze, ariko sinjyayo bitewe n'impanuka nkunze kubona mu muhanda, habayeho umuhanda wihariye ku bantu batwara amagare byanyorohera siporo nayikora. Byatuma ntongera kugira ubwoba bw'ibikamyo bigenda bivuza amahoni. »
Mu bice byegereye ahari ibiro by'Umujyi wa Kigali ndetse no hafi ya BK Arena i Remera ho hagiye hubakwa inzira zihariye zikoreshwa n’abatwara amagare. Abazikoresha basaba zashyirwa mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.
Irera Liliane umukozi wa Guraride yagize ati « Icyo cyifuzo ari Abanyarwanda n'abanyamahanga baza kudusaba serivisi barakitubwira bavuga ko babangamiwe no kuba bagenda mu muhanda rusange. »
Nzirorera Claude utwara igare we avuga ko haramutse hubatswe inzira z’amagare byagabanya impanuka.
Ati « Mfite akazi, ntago njya mbona umwanya wo kubyuka kugira ngo nkine umupira cyangwa basket, igare nditwara mu buryo bwo gukora siporo nkanaritwara mu buryo bwa transiporo, mva ahantu njya ahandi. Utuyira tw'abatwara amagare bashyizeho turamutse twongerewe, impanuka zagabanuka, bigafasha n'abatwara amagare kwihuta. »
Inzobere mu bijyanye n'ubugororangingo Jean Damascene Gasherebuka avuga ko gutwara igare bidafasha amaguru gusa ahubwo bifitiye akamaro umubiri muri rusange. Igare ngo riza ku mwanya wa 2 mu gufasha umubiri nyuma ya siporo yo koga.
Ku bijyanye no kongera inzira zikoreshwa n'amagare, umukozi w'umugi wa Kigali ushinzwe transport itangiza ikirere arasobanura ibirimo gukorwa.
Polisi y'u Rwanda yo ivuga ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw'abatwara amagare burusheho gusigasirwa.
Icyegeranyo cyakozwe na polisi ku banyonzi ahantu hato, ni ukuvuga kuva Karuruma kugera ku kiraro i Nyabugogo, ku giti cy'inyoni ukagera Nyabugogo, na poids lourds kugera Nyabugogo, mu mezi 3 gusa habaye impanuka 84 z'amagare zahitanye ubuzima bw'abanyonzi 10.
Carine UMUTONI
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru