Yanditswe Jun, 26 2019 22:28 PM | 2,854 Views
Minisitiri w'Ingabo, Jenerali Majoro Murasira Albert yasabye urubyiruko rugizwe n'abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga kurushaho gusigasira ubumwe n'ubwiyunge Igihugu cyimirije imbere, kandi bakarushaho gutekereza icyateza imbere u Rwanda.
Ibi yabivugiye i Gabiro mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare, mu Karere ka Gatsibo, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya 12 cy'Itorero Indangamirwa rigizwe n'abanyeshuri biga mu Rwanda no mu mahanga.
Jenerali Majoro Murasira watangije iri torero ku mugaragaro, yavuze ko urubyiruko rukwiye guhora rutekereza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, ibyo bikaruha imbaraga zo kurushaho guharanira icyaruteza imbere.
Yavuze ko izi ntore z’Indangamirwa zitezweho umusanzu ukomeye mu gusigarira ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi ngo gusenyera umugozi umwe ni imwe mu ntwaro zizabafasha kugera kuri iyo ntego.
Uretse amasomo ajyanye n’amateka ndetse n’ay’uburere mboneragihugu bijyana n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, abitabiriye iri torero bazahabwa n’ubumenyi bwihariye bujyanye n’ibya gisirikare aho buzaba buri ku ijanisha rya 65%.
Intore z’indangamirwa 620 ni zo zimaze kugera I Gabiro, bikaba byotezwe ko abazatozwa muri rusange bazaba bangana na 700. Biteganyijwe ko iri torero ryatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri rizasozwa ku itariki 7 Kanama uyu mwaka.
Minisitiri w'Ingabo, Jenerali Majoro Murasira Albert
Inkuru ya Valens NIYONKURU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru