Yanditswe Nov, 18 2021 18:37 PM | 92,046 Views
Uwahoze ari umwanditsi mukuru w'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Adama Dieng aratangaza ko imikorere y'urwo rukiko n'ubwo itakemuye ibibazo byose byari byitezwe, hari amasomo yasigiye inzego z'ubutabera.
Ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe ibyakozwe mu butabera bw'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Adama Dieng wahoze ari umwanditsi mukuru w'urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko ashingiye ku masomo jenoside yakorewe abatutsi yasize, buri wese afite inshingano zo kwirinda urwango, kandi agaharanira ko ubutabera bwakubahirizwa mu guhana ugihembere ingengabitekerezo ya jenoside.
''Tuzi ingaruka mbi zishingiye ku rwango rwabibwe igihugu cyose,
bigatuma hategurwa jenoside yekorewe abatutsi, ikanashyirwa mu bikorwa. Kubera
iyo mpamvu rero tugomba kongera imbaraga mu bufatanye. Tugomba kandi kwishyira
hamwe mu gukurikirana mu butabera, abagihakana jenoside yakorewe abatutsi mu
Rwanda.''
Adama Dieng avuga ko umuryango mpuzamahanga wakagombye kuba waratekereje ku ihungabana ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko naryo ari imbogamizi ikomeye:
''Navuga ko ibijyanye n'ihungabana ryasize ibikomere mu muryango nyarwanda, nakunze kuvuga ko umuryango mpuzamahanga utigeze utekereza ku buryo burambye ku butabera bugomba guhabwa abarokotse jenoside, kuko magingo aya haracyari ihungabana rikomeye rifite inkomoko kuri jenoside. Niy o mpamvu rero u Rwanda rugomba gukomeza kwitabwaho, abarokotse na bo bakitabwaho, kuko kubaba hafi bituma bagera ku iterambere.''
Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, Ibuka, Egide Nkuranga yavuze ko muri rusange urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwagize akamaro hakaba hari n'ibyo rugomba gusiga nk'amasomo:
Ati ''Kuba ruriya rukiko rwaragiyeho ni ikintu cyiza kuko hari abafashwe baraburanishwa bikaba bigaragaza ko jenoside yabaye.Imanza zaciwe n'abacitse ku icumu babigizemo uruhare cyane kuko ni bo babashije kuvugaibyabayeho. Umusaruro ni na mwiza kuko abahakanaga jenoside ntaho bazongera guhera. Haramutse habayeho urundi rukiko nka ruriya bakwiye gutekereza ku ndishyi, ikindi bakwiye gutekereza ku ihungabana ry'abatangabuhamya.''
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry'ubutabera mpuzamahanga n'ubufatanye mu by'amategeko muri Minisiteri y'ubutabera, Umurungi Providende, avuga ko ubutabera bwatangiwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha, rwagize akamaro mu ruhando mpuzamahanga.
Ati ''Mutekereza mu mwaka w'1994 n'1995 uko byari kuba bimeze iyo hatabaho ruriya rukiko mpuzamahanga? Kuba nibuze harabayeho ruriya rukiko rutegeka ibihugu gukorana n'u Rwanda ni ikintu gikomeye. Kandi nibuze twishimira ko bamwe mu bari ku isonga (ibifi binini) bafashwe bagashyikirizwa ubutabera. Njye mbibona mu rwego rw'umusaruro ukomeye mu bijyenye n'ubutabera mpuzamahanga.''
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriyeho u Rwanda rwakoreraga Arusha muri Tanzania, rwagiyeho nyuma gato y'ihagarikwa rya jenoside yakorewe Abatutsi. Rwaje gufunga imiryango muri 2015, rusimburwa n'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora Imirimo yasizwe n'Inkiko Mpanabyaha.
John Bicamumpaka
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru