AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafaranga ava muri diaspora aza mu Rwanda yaragabanutse

Yanditswe May, 08 2020 09:24 AM | 40,003 Views



Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) iravuga ko kimwe no mu bindi bihugu byo muri Afurika, no mu Rwanda hitezwe igabanuka ry'amafaranga aturuka mu mahanga yoherejwe n’abanyarwanda n'inshuti z’u Rwanda. Gusa ibi ngo ntibizagira ingaruka nini ku musaruro mbumbe w'igihugu usibye ihungabana ry'imishinga n'ibikorwa by'abaturage ku giti cyabo.

Kuva icyorezo cya COVID -19 cyatangira guhungabanya ubukungu bw'ibihugu, hari imiryango n’abantu ku giti cyabo muri Afurika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko bakoreshaga amafaranga ava mu mahanga ku nshuti, imiryango cg ibigo by’ubucuruzi bikorana n’ibyo mu Rwanda. Kuri ubu ntakiza nk’uko byari bimeze mbere nk’uko abo yafashaga mu kazi kabo cyangwa mu mibereho yabo babihamya:

Gashumba Jean Pacifique utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga iki cyorezo cyatumye abantu basanzwe bamwoherereza amafaranga batabikora.

Yagize ati  ''Byo barahari n’ubu ndabafite bagombaga kugira icyo bamfasha muri iyi minsi turimo isi yose yugarijwe n’uwo muvuganye akubwira ko no gusohoka ari ikibazo...Ingaruka zo zirahari nyinshi yaba mu mirimo yaba no hirya no hino.''

Na ho Stella Ingabire yagize ati ''Byangizeho ingaruka nyinshi cyane kuko bitewe n'amafaranga twakiraga mbere ntabwo ariyo ncyakira ubu ngubu n'uburyo nayakiragamo kuko niba byari buri kwezi byaragabanutse kubera ko abantu baba hanze na bo batubwira ko imikorere yabo atari myiza kuko bari gukorera mu ngo abandi babuze akazi kabo...kuko hari ibintu twishyuraga nka famille ubu byaragabanutse ntabwo tukibyishyura.''

Peter Kudjo Simba -Umuyobozi w'ikigo gifasha abanyeshuri kujya kwiga mu mahanga we avuga ko abanyeshuri biga hanze babashaga gukora imirimo bakagira icyo binjiza bakoherereza imiryango yabo. Avuga ko iki cyorezo cyatumye amafaranga yoherezwaga muri ubwo buryo agabanuka.

Ati ''N'abanyeshuri bashoboraga kwiga bakanikorera bakagira ibyo bikemurira mu buzima bwabo babuze uko babigenza, bivuga ko hari n'abakoraga bagashobora no kugira amafaranga boherereza mu rugo kuko babaga ba-savinze nubwo babaga bagiye kwiga,  muri aya mezi byabaye nk’ibihagarara  bituma mu mibereho yabo hari ibihinduka n'ababyeyi babo baboherereza amafaranga habayemo ikibazo cy'aho bakuraga, mbega iyo echange iri hagati yabaye ikibazo.''

Uhagarariye abanyarwanda baba muri USA John Musiine na Mugisha Justin nawe uba muri icyo gihugu bo bemeza ko Covid 19 yateje ibibazo bikomeye n’ubwo hari abagikomeje koherereza imiryango yabo amafranga.

Clip John Musiine ati  ''Abanyarwanda ntabwo bigeze bahagarika ubufasha batanga muri ibi bihe bya covid19. Benshi muri bo bagize amahirwe aho Leta ya Amerika yashyizeho ikigega cy'ingoboka icyo twita 'Stimulus Package' bivuga ko buri muntu mukuru yabonye hafi 1,200$ n'umwana abona hafi amadolari 500$. ikindi cyiza cya 2 ni uko n'abatakaje akazi bari muri miliyoni 30 z'abanyamerika bamaze gutakaza akazi ubungubu leta ikomeje kubagoboka ibagenera umushahara nubwo bari mu rugo...''

Na ho Mugisha Justin ati ''Ugasanga Abanyarwanda baba mu bihugu by'amahanga niba barafashaga abari mu bihugu by'afrika no mu Rwanda ugasanga uko babafashaga ntabwo ariko babafasha kuberako aho bakuraga amaronko ntabwo ariho bagikura kubera iyi covid19.''

Umuyobozi wa Kompanyi Dahabshiil ikora ibijyanye no kohererezanya amafaranga hirya no hino ku isi, Mustsfe Amin, avuga ko uburyo abantu bohererezanya amafaranga muri iyi minsi ya Covid 19 busa n'ubwagabanutse ugereranije n'uko byari bimeze mbere.

Ati ''Mu byukuri dufite abanyarwanda benshi baba mu mahanga n'abanyarwanda baba hano bakiriraga amafaranga menshi hano ariko gahunda ya guma mu rugo yatewe na Coronavirus hari ingaruka yagize ku buryo bwacu bwo kwishyurana n'ingano y'amafaranga twakiraga ku buryo twagiye tunifashize uburyo bwo kwishyurana hakoresheje telefoni zigendanwa , byagize ingaruka ku mikorere yacu ko kuko atari nka mbere...''

Banki nkuru y’u Rwanda, BNR ivuga ko mu myaka 2 ishize 2018-2019 amafaranga yakiriwe mu Rwanda ava mu banyarwanda baba mu mahanga yari Miliyoni 253 z'amadorali buri mwaka. Gusa ariko raporo ya Banki y'isi yasohotse mu kwezi gushize yagaragaje ko ingano y'ayo mafaranga mu bihugu byose azagabanukaho 20% naho muri afrika akagabanukaho 23.1% muri uyu mwaka 2020 bitewe na Covid 19.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki nkuru y' u Rwanda BNR Prof Kigabo Thomas, avuga ko kugeza ubu hataramenyekana ingaruka ibi bizagira ku musaruro mbumbe w'ubukungu bw’u Rwanda.

Ati ''Ku birebana n'u Rwanda iyo ufashe aya mezi 3 ya mbere ya 2020 usanga twarinjije miliyoni 63$ biri hafi kungana n'ayo twari twinjije umwaka ushize [impamvu zirumvikana ni uko iki kibazo cyari kitaravuka ariko iyo ufashe ukwezi kwa gatatu gusa habayemo kugabanuka hafi 16% tugereranyije n'ukwa 3 k'umwaka ushize ni ukuvuga ko izi miliyoni 63 zaturutse mu mezi 2 ashize, bigaragara ko igananuka ry'amafaranga yoherezwa mu Rwanda ndetse n'ibindi bihugu niko bimeze hitezwe ko azagabanuka kuko abayoherezaga bahuye n'ibi bibazo bya covid 19 no gutakaza akazi...ariko ku musaruro mbumbe ho ntabwo twapfa kumenya ngo bizagenda gute kuko uhurirwamo n'ibintu byinshi gusa icyo aya mafaranga yafashaga hashobora kubamo igabanuka...''

Mu mwaka wa 2018 abanyafurika bakiraga Miliyari nibura 82 z'amadolari ziturutse mu mahanga hashingiwe ku mibare y'ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ''Washington-based Brookings Institution.''

Amafaranga yohererezwa abantu aturutse mu mahanga usanga agira inyongera ku musaruro mbumbe w'ibihugu 13 by'afrika nibura ku kigero cya 5%, aho nk'igihugu cya Lesotho ho ari ku kigero cya 23%.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage