AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amafoto: Inzu yagenewe kubika amateka ya jenoside ku Kamonyi ikomeje kwangirika

Yanditswe Aug, 28 2019 16:11 PM | 12,700 Views



Hashize imyaka  ikabakaba  icumi inzu yari  yagenenwe kubungabunga  amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi itarakoreshwa icyo yubakiwe. Kuri ubu iyi nzu  yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 360 z’amanyarwanda yatangangiye kwangirika. Komisiyo y’Igihugu yo  kurwanya Jenoside ikavuga ko ngo uyu mushinga wizwe nabi.

Hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza  mu Karere ka Kamonyi ni ho hubatswe inzu y’igorofa yari yateganyirijwe kuba ikigo cy’ubushakashatsi kuri Jenoside no kubungabunga ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuva iyi nzu yakubakwa muri 2009 kugeza ubu ntirakorerwamo kandi haba inyuma n’imbere yatangiye kwangirika.

Uretse kuba ikikijwe n’ibigunda ikaba yarasadutse bimwe mu bikuta n’igisenge cyatangiye kwangirika mu buryo bukomeye.

Bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi  bavuga ko bababazwa n’uburyo iyi nzu yatwaye amafaranga asaga miliyoni 360 y’u Rwanda  irimo kwangirika.

Ndayambaje Noel yagize ati “Iyi nzu nk’uko mu bibona, ni inzu nini , ni inzu ihenze, ni inzu nziza bivuga ngo imbaraga zagiye kuri iyi nzu uretse natwe nta wundi utababazwa n’uko itarimo kubyazwa umusaruro igakoreshwa icyo yagenewe cyangwa n’ikindi ariko ntibigaragare ko amamiriyoni asatira amamiriyari simbizi ariko kuba ari ahangaha amaze imyaka 12, 13 nta kintu na kimwe gikorerwamo ahubwo arimo yangirika biba bibabaje.”

Na ho Mugirasoni Chantal  we yagize ati “Muri aka karere kubera ko habayemo amateka asa n’aho yihariye kandi ubu twe turimo kugenda turenga abari imbere yacu n'abari hirya  no hino bakwiye kuba bamenya mu by’ukuri uko Jenoside yakozwe muri kano karere kandi twifashishije iriya nyubako. Ntekereza ko bibaye ngombwa ko ikoreshwa ibindi ntabwo byaba bifashije kurushaho kuko dutekereza ko hagize uburyo hashyirwamo iyo gahunda nk’uko yari yatekerejwe byaba bifashije kubaka amateka yacu.”

Umuryango Mpuzamahanga ufasha abarokotse Jenoside Survivor's Fund, SURF, uvuga ko ukimara kuyuzuza wafashe icyemezo cyo kuhimukira bagafatamo ibiro bakoreramo ndetse banatangira kuhashakira ibikoresho nk'ibyuma bifata amashusho(cameras), mudasobwa  n'ibindi. Icyakora ububyobozi bw’ uyu muryango buvuga ko ngo nyuma y’amezi 6 basabwe na Komisiyo y'Igihugu yo gukurwanya  Jenoside (CNLG) kuyivamo igakoreshwamo ibyayigenewe gusa nk’uko umuyobozi w’uyu muryango Samuel Munderere abisobanura.

Yagize ati “CNLG rero itwandikiye ko iyo nzu igomba gukoreshwa icyo yagenewe n'abacitse ku icumu badusabye ko twaba tuyivuyemo kugira ngo bayikoreshe icyo yagenewe. Baratwandikiye natwe biradushimisha ko twari tugishakisha ubushobozi bwo kuhakorera ariko batwandikiye tubona ko yenda bo hari ubundi bushobozi bafite bahita bahakorera. Icyo gihe twarahavuye tugaruka muri biro yacu y'i Kigali, haza kubaho ‘official hand over’ ariko twumvikanako n’ubwo tuhavuye ko bazayikoresha icyo yubakiwe ari cyo ‘research centre’, (ikigo cy’ubushakashatsi).

                                                            Iyi nzu yatangiye kwangirika ndetse n'ikigunda cyarayirenze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène avuga  ko bashyikirizwa iyo nzu nta nyigo y’uwo mushinga yigeze abona ndetse asanga uyu mushinga warizwe nabi.

Yagize ati “Ntaho nigeze mbona inyigo y’uriya mushinga kugira ngo tumenye koko ibyo bipande amateka bateganyaga gushyiramo ni ayahe? Ese inyigo yayo yarakozwe? Amashusho arahari? N’ibindi cyangwa se za video. Iyo nyigo ntayo mfite muri handover. Ni ibaruwa gusa itwemerera iyo nzu. Ku bwanjye iyo mbireba nsanga  uriya mushinga utarizwe  neza kuko iriya nzu ni inzu nini cyane kuyijyana ahantu mu giturage utabona n’abazahasura abo aribo, bisaba kujya bavana abantu i Kigali n'akarere kagakora ibishoboka byose kugira ngo kabikangurire abantu ariko ntabwo ari ahantu hagendwa buri munsi ku buryo byoroshye kuhashyira ibikorwa ni n ayo mpamvu n’ubu ngubu bikigorana.”

Iyi nzu ubu iri mu maboko y’akarere kuva muri 2017 mu kwezi kwa 2 ubwo bahabwaga icyemezo cy'ubutaka, ku buryo Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice ahakana ko habayemo uburangare.

Icyo gihe kuyisana ngo byasabaga nanone andi mafaranga asaga miliyoni 100 ku buryo ubu hazakenerwa andi menshi arenze ayo kugira ngo izongere gukorerwamo.

Yagize ati “Twari twaganiriye na CNLG na IBUKA batugaragariza ibidashobora kubangikanywa n'urwibutso ariko harimo n'ibindi byabangikanywa na rwo harimo yaba ibikorwa bjyanye n'ubuvuzi, yaba amasomero cyangwa library n’indi mishinga myinshi. Turacyarimo gutekereza ariko turajyana mu murongo n'abafatanyabikorwa kugira ngo turebe abo twafatanya na bo mu kubyaza umusaruro iriya nyubako.”

                                                                       Iki ni ikindi gice cyangiritse

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Pacifique Murenzi, asanga iyi nyubako igomba gukoreshwa icyo yari igenewe ijya kubakwa.

Yagize ati “Ubundi ntabwo twagombye kuba twibaza ngo yakoreshwa iki? Kuko icyo yubakiwe kirahari, ahubwo abantu twagombye kuba dushaka nyine imbaraga  tukazihuza, tugatangira kuyikoreramo ibyo yateganyijwe, cyane cyane nyine ko ari ibimenyetso bya Jenoside, kubibungabunga icyo ni kimwe, kuba abantu bahaza bakahafatira amateka ya Jenoside icyo ni icya 2 ariko no kubungabunga amateka byongeye , ibimenyetso bigahurizwa aha abarokotse Jenoside bagifite ibibazo by'ihungabana mwabonye ko harimo amasale menshi yakoreshwa mu kubafasha  gusana imitima yabo no gusubiza umutima impembero mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Abubatse iyo nzu ngo biganye inyubako y'urwibutso rw'abayahudi ruri muri Calfonia muri Amerika, ikaba ifite ibyumba 4 binini n'ibito by'inama, ibyumba 8 by'ibiro, ahagenewe isomero, ahagenewe kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside n'amateka yayo n'ibindi byumba byagenewe abashakashatsi ndetse na studio ya camera, ahagombaga gufatirwa amajwi n'amashusho y'abatangabuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage