Yanditswe Oct, 01 2018 17:58 PM | 18,031 Views
Igikorwa cyo gutoranya urubyiruko rufite impano zitandukanye, muri gahunda yiswe Arts-Rwanda Ubuhanzi cyasorejwe mu mujyi wa Kigali. Hagiye gukurikiraho gutoranyamo 120 bahize abandi kugira ngo bazakomeze mu kindi cyiciro.
Abitabiriye amarushanwa bagaragazaga impano mu
byiciro by'Ubugeni, imbyino, indirimbo, imideri, ikinamico , urwenya, filime no
gufata amafoto ndetse n'icyiciro cy'ubusizi n'ubuvanganzo.
Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi ashima kuba iki gikorwa cyitabiriwe ku bwinshi n'urubyiruko rutandukanye kandi ibihangano byarwo bikaba birimo n'inyigisho ku bibazo birwugarije. Ati, "abazatsinda cyangwa bazagaragaza impano zabo tuzabafasaha, tubashyigikire batezwe imbere havemo no kwihangira imirimo no guhangira abandi imirimo. ikindi ni uko ibihangano byabo n'impano zabo tuzazikoresha mu gutanga ubutumwa kuko bagera kure ariko no kuba urubyiruko rwumva ko ibibazo byugarije igihugu ari ibyabo kandi bakumva ko ari bo musingi w'igihugu"
Aya marushanwa ya Arts Rwanda Ubuhanzi yatangiye taliki ya 8 Nzeli uyu mwaka biteganyijwe ko azasozwa mu kwezi kwa 12 hatoranywa itsinda, umutu ku giti cye ndetse n'abazatorwa n'imbaga y'abanyarwanda kurusha abandi kugira ngo bahabwe ibihembo bizabafasha guteza imbere impano zabo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru