AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amatora y’inzego z’ibanze agiye gukorwa mu buryo buziguye

Yanditswe Oct, 15 2021 05:31 AM | 91,163 Views



Ku nshuro ya mbere amatora y’inzego z’ibanze mu Rwanda agiye gukorwa mu buryo buziguye kuva ku rwego rw’umudugudu aho kuba ku rw’akagali nkuko byari bisanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Nubwo bimeze bityo ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ivuga ko u Rwanda rukomeye ku ihame rya demokarasi muri aya matora.

Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID19 amatora y’inzego z’ibanze araba guhera mu mpera z’iki cyumweru.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda avuga ko kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere amatora y’inzego z’ibanze azakorwa mu buryo buziguye hirindwa icyorezo cya COVID19 ari nayo mpamvu no kwiyamamaza ku bifuza kujya muri njyanama z’uturere bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV avuga ko ibi ntacyo bizahungabanya ku ihame rya demokarasi n’uburenganzira bw’umuturage bwo kwihitiramo abayobozi nkuko byakorwaga mbere ya COVID19.

Aha ni naho Minisitiri Gatabazi ahera asaba buri wese urebwa n’aya matora kuyitabira kubera inshingano zikomeye zitegereje abazatorwa. 

Amatora y’inzego z’ibanze atangira kuri uyu wa gatandatu azatwara ingengo y’imari ibarirwa hafi muri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda asozwe mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 11 hatowe abayobozi basaga 240 000 hose mu gihugu.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage