Yanditswe Oct, 15 2021 05:31 AM | 91,163 Views
Ku nshuro ya mbere amatora y’inzego z’ibanze mu Rwanda agiye gukorwa mu buryo buziguye kuva ku rwego rw’umudugudu aho kuba ku rw’akagali nkuko byari bisanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Nubwo bimeze bityo ariko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ivuga ko u Rwanda rukomeye ku ihame rya demokarasi muri aya matora.
Nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID19 amatora y’inzego z’ibanze araba guhera mu mpera z’iki cyumweru.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda avuga ko kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere amatora y’inzego z’ibanze azakorwa mu buryo buziguye hirindwa icyorezo cya COVID19 ari nayo mpamvu no kwiyamamaza ku bifuza kujya muri njyanama z’uturere bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV avuga ko ibi ntacyo bizahungabanya ku ihame rya demokarasi n’uburenganzira bw’umuturage bwo kwihitiramo abayobozi nkuko byakorwaga mbere ya COVID19.
Aha ni naho Minisitiri Gatabazi ahera asaba buri wese urebwa n’aya matora kuyitabira kubera inshingano zikomeye zitegereje abazatorwa.
Amatora y’inzego z’ibanze atangira kuri uyu wa gatandatu azatwara ingengo y’imari ibarirwa hafi muri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda asozwe mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 11 hatowe abayobozi basaga 240 000 hose mu gihugu.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru