AGEZWEHO

  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yerekanye ingaruka za politiki yo kugabanya Isi mo ibice – Soma inkuru...

Amavubi: Amahirwe yo kwitabira Igikombe cya Afurika yarangiriye i Huye

Yanditswe Jun, 18 2023 16:23 PM | 14,190 Views



Amahirwe y'Ikipe y'Igihugu Amavubi yo kwitabira Igikombe cya Afurika cy'umwaka wa 2024 yarangiriye i Huye nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira iki gikombe.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Mugihe habura umukino umwe gusa ngo imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika irangire, amavubi aza ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya 12 aho afite amanota abiri gusa mugihe Mozambique yahise izamuka ku rutonde aho iza ku mwanya wa kabiri n'amanota arindwi.

Muri iri tsinda kandi Benin iza ku mwanya wa gatatu n'amanota atanu u Rwanda narwo rugaheruka.

Amakipe abona itike yo gukina igikombe cya Afurika, n'iza ku mwanya wa mbere ndetse n'uwa kabiri.

U Rwanda ruheruka mu mikino y'Igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004 akaba ari nayo nshuro rukumbi rwitabiriye iyi mikino.

Igikombe cya Afurika cy'umwaka utaha kizabera mu gihugu cya Cote d'Ivoire.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage