AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Amavubi yerekeje muri Madagascar mu mikino ya gicuti

Yanditswe Mar, 18 2024 08:22 AM | 62,948 Views



Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler Torsten, yatangaje abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti izahuriramo na Madagascar na Botswana tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe 2024.

Abakinnyi 38 ni bo bari bahamagawe ariko nyuma y’icyumweru bamaze mu mwiherero aho bakoreraga imyitozo i Nyamirambo no mu Bugesera, hatoranyijwemo abagomba kujyana n’ikipe.

Muri abo bakinnyi harimo abasanzwe bakina mu makipe y’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze y'u Rwanda.

Abakinnyi bagiriwe icyizere n’Umutoza Frank Spittler Torsten Barimo Rubanguka Steve, Tuyisenge  Arsène, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Hakizimana Muhadjiri, Gitego Arthur na Biramahire Abeddy.

Hari kandi Ntwari Fiacre, Muhawenayo Gad, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac, Nshimiyimana Yunusu na Niyonzima Olivier 'Seif'.

Muri aba bakinnyi harimo abakina mu mahanga batahagurukanye n’abandi i Kigali, aho biteganyijwe ko bazahurira n'abandi i Antananarivo, ahazabera iyo mikino yose uko ari ibiri.

U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Mu Itsinda C, u Rwanda rurimo, ni rwo ruyoboye n'amanota ane, rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage