AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amavuriro avuga ko yiteguye ufasha uwagaragaza ibimenyetso bya COVID 19

Yanditswe Mar, 17 2020 18:58 PM | 38,621 Views



Inzego z'ubuzima ziratangaza ko ziteguye gufasha umuntu wese wagaragaraho icyorezo cya Covid-19 kimaze kugaragara mu bihugu byo hirya no hino ku isi harimo n'u Rwanda.

Ibyo barabitangaza bashingiye ku bikoresho bafite harimo n'ibyumba by'akato ku barwayi n'ubumenyi buhagije mu gutahura ibimenyetso by'iyo ndwara.

Gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune kwisiga umuti mu ntoki wica za mikorobe ni byo bizabwa buri mu wese winjiye by’umwihariko mu ivuriro mu rwego rw'ubwirinzi ku cyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus.

Umuyobozi w'ivuriro la Médicale, Dr. Kanimba Pierre Célestin avuga ko n'ubwo nta muntu iryo vuriro rirakira ngo rimusangemo iyo ndwara, ngo mu gihe cyose yaboneka hari iby'ibanze yakorerwa.

Yagize ati “'Dukurikije ibimenyetso twabwiwe na Minisiteri y'Ubuzima, umuntu tugasanga afite ibimenyetso n'impamvu twakeka ko afite icyo cyorezo, icyo dukora ni ukumushyira muri ‘isolement’, (mu kato) aho atabasha guhura n'abandi barwayi. Muri icyo cyumba haba hari masques za ngombwa, hari imyenda y'umurwayi n'uvura, na cylindre imufasha guhumeka. Ubundi tugahamagara twitabaza RBC, kuko baba biteguye, bahita batwara umurwayi.''

Ku bigo nderabuzima hirya no hino na ho ngo abakozi baho bariteguye, ku buryo baramutse babonye ukekwaho ibimenyetso mpuruza by'icyo cyorezo ngo bahita biyambaza inzego zibishinzwe.

Umukozi W'ikigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Mutsindashyaka Jean Baptiste ati ''Umuforomo iyo abonye umurwayi akekaho ubwo burwayi, amuzana mu cyumba cyabugenewe bakaganira, akareba ibimenyetso mpuruza, yaba afite umuriro tukawugabanya, hanyuma tukiyambaza ambulance ikamujyana aho agomba kuvurirwa.''

Urwego rushinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC)  ruvuga ko rwateguye abaganga n’abakozi ba za laboratwaru bahabwa ubumenyi buhagije kuri icyo cyorezo ndetse n’ibikoresho mu kugipima bikaba byarashatswe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura no kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr José Nyamusore  yagize ati  “Abaganga barahuguwe, turacyakomeza no kubahugura kuko kuri ubu tumaze guhugura abarenga 500, turacyanakomeza kubahugura, abakozi ba labo bose na bo barahuguwe ubu bazi gufata ibizamini cya coronavirus, ibitaro na byo byasabwe gutegura ahashobora kwakirirwa umurwayi bakwakirira umurwayi baketseho Covid-19. Mu bijyanye no gupima, twagize ubushobozi bwo gupima, kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2, dupimira kuri Laboratwari nkuru y’igihugu.’’

RBC ivuga kandi ko yatumije ibikoresho n’imiti bihagije bifasha abakozi bo mu mavuriro kwikingira iyo ndwara, harimo udupfukamunwa, imiti ifasha mu isuku n’iyo guhangana n’icyo cyorezo ku buryo byakwirakwijwe mu mavuriro yose yo mu gihugu.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage