AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Amazi yabaye umuzigo kuri bamwe mu batuye i Kigali

Yanditswe May, 05 2022 21:03 PM | 86,521 Views



Abaturage bo mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali baravuga ko ibura ry'amazi ririmo kubateza ibibazo bitandukanye, aho kugeza ubu hari abarimo kugura ijerekani 1 amafaranga 1000.

Ikigo gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC) cyo kiravuga ko iki kibazo cyatewe n'umuyoboro mugari wangiritse kikaba kirimo gushakirwa umuti mu buryo bwihuse.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko mu Karere ka Gasabo kugira ngo abaturage babone amazi bibasaba gukora ingendo ndende. Ni ikibazo bavuga ko bamaze hafi icyumweru bahura na cyo aho ijerekani imwe irimo kugura amafaranga ari hagati  500 Frw NA 1000 Frw. 

Ibi byatumye abanyonzi bahindura akazi bakora ko gutwara abantu batangira kuvoma amazi kuko ariho babona harimo inyungu muri iyi minsi.

Usibye abanyonzi barimo gukorera amafaranga muri iyi minsi abifite barimo gukoresha imodoka nini zishinzwe kuvoma amazi.

Ni ikibazo kirimo kugaragara mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali birimo Gisozi,Kagugu, Gacuriro, Nyarutarama, Kacyiru, KImihurura, Bumbogo na Nduba.

Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi meza isuku n'usukura mu mijyi Rutagungira Methode avuga ko iki kibazo cy'amazi cyatewe n'umuyoboro mugari w'amazi wangiritse hafi y'uruganda rw'amazi rwa Nzove.

Uyu muyoboro ubusanzwe utanga metero cube ibihumbi 40 ku munsi, ikibazo uyu muyoboro wagize ngo kikaba gikemuka burundu mu gihe cy'amasaha 24.

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura (WASAC) gitunganya amazi angana metero cube ibihumbi 120 ku kunsi akoreshwa mu mujyi wa Kigali, mu gihe uyu mujyi ukenera metero cube ibihumbi 145 ku munsi.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage