Yanditswe May, 05 2022 21:03 PM | 85,435 Views
Abaturage bo mu bice bitandukanye by'umujyi wa Kigali baravuga ko ibura ry'amazi ririmo kubateza ibibazo bitandukanye, aho kugeza ubu hari abarimo kugura ijerekani 1 amafaranga 1000.
Ikigo gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC) cyo kiravuga ko iki kibazo cyatewe n'umuyoboro mugari wangiritse kikaba kirimo gushakirwa umuti mu buryo bwihuse.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko mu Karere ka Gasabo kugira ngo abaturage babone amazi bibasaba gukora ingendo ndende. Ni ikibazo bavuga ko bamaze hafi icyumweru bahura na cyo aho ijerekani imwe irimo kugura amafaranga ari hagati 500 Frw NA 1000 Frw.
Ibi byatumye abanyonzi bahindura akazi bakora ko gutwara abantu batangira kuvoma amazi kuko ariho babona harimo inyungu muri iyi minsi.
Usibye abanyonzi barimo gukorera amafaranga muri iyi minsi abifite barimo gukoresha imodoka nini zishinzwe kuvoma amazi.
Ni ikibazo kirimo kugaragara mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali birimo Gisozi,Kagugu, Gacuriro, Nyarutarama, Kacyiru, KImihurura, Bumbogo na Nduba.
Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza amazi meza isuku n'usukura mu mijyi Rutagungira Methode avuga ko iki kibazo cy'amazi cyatewe n'umuyoboro mugari w'amazi wangiritse hafi y'uruganda rw'amazi rwa Nzove.
Uyu muyoboro ubusanzwe utanga metero cube ibihumbi 40 ku munsi, ikibazo uyu muyoboro wagize ngo kikaba gikemuka burundu mu gihe cy'amasaha 24.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n'isukura (WASAC) gitunganya amazi angana metero cube ibihumbi 120 ku kunsi akoreshwa mu mujyi wa Kigali, mu gihe uyu mujyi ukenera metero cube ibihumbi 145 ku munsi.
KWIZERA John Patrick
Abadepite basabye Minisitiri w'Intebe ko ari we ukurikirana ibibazo bya WASAC
Nov 09, 2021
Soma inkuru
WASAC ivuga ko mu 2024 buri muturage muri Kigali azaba ashobora kubona amazi muri metero 200
Aug 27, 2021
Soma inkuru
WASAC yatangaje ko kubaka imiyoboro imishya y’amazi muri Kigali bigeze kuri 53%
Jun 22, 2021
Soma inkuru
Traffic Police, PSF na WASAC ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa-Ubushakashatsi
Jan 29, 2021
Soma inkuru
Uruhuri rw’ibibazo by’imicungire y’umutungo muri WASAC: Biraro aravuga ko imunaniz ...
Sep 21, 2020
Soma inkuru
WASAC irizeza abatuye i Kigali na Bugesera ko mu Kuboza bazabona amazi ahagije.
Jul 28, 2020
Soma inkuru