AGEZWEHO

  • Umuraperi Racine yateguje album nshya – Soma inkuru...
  • Amb. Karabaranga yashimye uko u Rwanda rwaserutse mu gushaka itike ya #Afrobasket2025 – Soma inkuru...

Amb. Karabaranga yashimye uko u Rwanda rwaserutse mu gushaka itike ya #Afrobasket2025

Yanditswe Nov, 25 2024 15:08 PM | 12,355 Views



Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yagaragaje ko banyuzwe n’umusaruro w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu Bagabo nyuma yo gutsinda Gabon amanota 90-63 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025.

Uyu mukino wabereye muri Dakar Arena muri Sénégal, ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

U Rwanda rwagiye muri uyu mukino rusabwa kuwutsinda kugira ngo rubone intsinzi ya mbere mu mikino itatu rwakinnye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasoje agace ka mbere iyoboye ku manota 28 kuri 21 ya Gabon.

U Rwanda rwakomeje kongera ikinyuranyo cy’amanota ndetse igice cya mbere cyarangiye rufite amanota 50 kuri 34 ya Gabon.

Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwagatsinze ku manota 65 kuri 49 ya Gabon ndetse rukomereza mu mujyo wo kwitwara neza mu ka kane.

Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Gabon amanota 90-63 mu mukino wayo wa gatatu wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yavuze ko uko u Rwanda rwitwaye atari bibi ariko hakenewe kongerwa imbaraga.

Yagize ati “Ni ibyishimo byinshi cyane kuko gukina imikino itatu tukaba tubonyemo intsinzi ituma dukomeza kujya mu cyiciro kindi ni ibintu bishimishije. Buriya gukinira mu mahanga ntibiba byoroshye, iyo abakinnyi babonye intsinzi ibari ari iy’Abanyarwanda bose.’’

Yagaragaje ko abakinnyi na bo bagaragaza isura y’Igihugu mu ngeri zitandukanye.

Ati "Amakipe buriya na siporo na bo ni abambasaderi b'igihugu. Buriya iyo ikipe ikina neza igatsinda, ituma n'Igihugu kimenyekana neza kurushaho."

Ambasaderi Karabaranga yavuze ko yizeye ko Ikipe y’Igihugu izakosora amakosa yakoze yatumye itsindwa imikino ibiri ikazitwara neza mu mikino yo kwishyura izabera i Kigali ku wa 21-23 Gashyantare 2024.

Ati “Aba basore barakomeye, ni batoya, barimo abana b’Abanyarwanda, nabashimye, ni ikipe nziza. Mfite icyizere cya Basketball y’Igihugu cyacu mu myaka iri imbere.”

Imikino yaberaga i Dakar yarangiye Sénégal iyoboye Itsinda C n’amanota atandatu, Cameroun ifite atanu, u Rwanda rwa gatatu rufite amanota ane mu gihe Gabon ifite atatu.

Mu Itsinda A, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yasoje iyi mikino iri imbere n’amanota atandatu, Sudani y’Epfo ya kabiri ifite atanu, Mali yasoje ifite ane mu gihe Maroc yatahanye amanota atatu.

Imikino ya kabiri y’amajonjora y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola ku wa 12-24 Kanama 2025, iteganyijwe ku wa 18-23 Gashyantare 2025.

U Rwanda rumaze kwitabira imikino ya nyuma y'Igikombe cya Afurika inshuro 6 muri zirindwi ziheruka. Rwayitabiriye bwa mbere mu 2007, rwongera kuyijyamo mu 2009, 2011, 2013 na 2021.

Mugaragu Kuwiteka David



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika