AGEZWEHO

  • Umuraperi Racine yateguje album nshya – Soma inkuru...
  • Amb. Karabaranga yashimye uko u Rwanda rwaserutse mu gushaka itike ya #Afrobasket2025 – Soma inkuru...

Umuraperi Racine yateguje album nshya

Yanditswe Nov, 25 2024 15:37 PM | 12,090 Views



Kamatari Thierry [Racine] yahishuye ko mu mpera z’uku kwezi yitegura gushyira hanze indirimbo yise “Bro”, anateguza ko umwaka ataha azamurika album.

Yabikomojeho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, mu Kiganiro Versus cya Televiziyo Rwanda. Yagihuriyemo na Javanix bahuriye mu ndirimbo bise “Champion”.

Umuraperi Racine yavuze ko yishimiye gukorana na Javanix, anateguza indirimbo nshya mbere y'uko umwaka urangira.

Yagize ati "Umwaka utaha nzasohora album, nzanakora igitaramo cyanjye. Ibintu twakoze uyu mwaka, undi mwaka abakunzi ba Hip hop batwitegure cyane.''

Yashimangiye ko uyu mwaka wabaye uw'abaraperi ariko utaha na wo uhishe byinshi kuko abakora Injyana ya Hip hop bamaze kugaragaza ko bashoboye.

Indirimbo "Champion" yafatiwe amashusho mu Turere twa Nyamasheke ndetse na Rusizi aho Javanix avuka.

Racine yagize ati "Twayikoreye mu turere tubiri, Rusizi na Nyamasheke. Umuvandimwe Javanix yanyakiriye neza. Rusizi habaye mu rugo.’’

Javanix yavuze ko yahisemo gukorera mu Karere ka Rusizi kugira ngo atange umusanzu we mu kuhateza imbere.

Yagize ati “Nahereye hariya kuko ari ho nabonaga nshobora kwisanga kandi ni ahantu ku Banyarwanda benshi hashobora kure ariko nka Racine iyo ahageze akajya ku Nkombo, akaruhuka, biba byiza kuko asangiza abandi ibyiza byaho.''

Umuraperi Racine ni umwe mu bahanga mu Njyana ya Rap ndetse ni n’umwanditsi w’indirimbo. Impano yo kuririmba yatangiye kuyiyumvamo mu 2009 ariko yinjira muri studio bwa mbere mu 2012.

Racine aheruka gushyira hanze album mu 2022, icyo gihe yasohoye iyo yise Rwa-HipHop.


Amafoto: Ihangane Yves



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika