AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho uruhare muri Jenoside aragezwa mu Rwanda

Yanditswe Apr, 16 2021 10:08 AM | 27,011 Views



Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aragezwa mu Rwanda yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2003 aho yageze asaba ubuhungiro agaragaza ko ngo ari impunzi ya politiki.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Munyenyezi ari kumwe n’abana be bahungiye mu gihugu cya Kenya, bigeze mu 1995 yandika urwandiko rusaba ubuhunzi muri Amerika ariko abikora yigize nk’umwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri Gashyantare 2013, Munyenyezi yambuwe ubwenegihugu bw’iki gihugu nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; mu gihe nyamara yari yaravuze ko nta rwo yagize ubwo yasabaga ubu bwenegihugu bw’iki gihugu.

Munyenyezi akekwaho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare cyane cyane kuri bariyeri yari hafi yaho yari atuye, ahakoreraga interahamwe nyinshi hamwe n’umugabo we Arsène Ntahobari na Nyirabukwe Nyiramasuhuko Pauline, wari Minisitiri w’Umuryango ndetse n’uwari Perefe wa Butare, Joseph Kanyabashi n’abandi.

Arsène Shalom Ntahobari nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside, Nyiramasuhuko Pauline nawe ahamwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.




James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage