Yanditswe May, 12 2022 12:34 PM | 102,143 Views
Banki Nkuru y'u Rwanda iratangaza ko
itumbagira ry'ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n'ahandi ku isi
rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n'impamvu zitandukanye
zitera iryo tumbagira harimo ibiciro by'ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli
n'intambara y'uburusiya na Ukraine.
Gusa Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari ikizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge.
Imibare yatangajwe na Banki Nkuru y'u Rwanda kuri politiki y'ifaranga yerekanye ko mu buryo mpuzandego mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022, ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5.9% ari na ko bihagaza kugeza uyu munsi mu mibare y'igihembwe cya kabiri kigikomeje.
BNR ariko igashingira no ku mibare iherutse kugaragazwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yerekana ko ibiciro mu kwezi gushize kwa kane byari byazamutseho ku gipimo cya 9.9%, ifata umwanzuro ko ibi biciro byatumbagiye kandi ingamba za leta zigomba gukomeza mu bijyanye no kugabanya uburemere bw'iryo zamuka.
Muri rusange BNR igaragaza ko ubukungu bw'isi bwazamutseho ku gipimo cya 3.6% mu gihe ubwo munsi y'ubutayu bwa Sahara bwazamutse ku gipimo cya 3.8%.
UWABABYEYI Jeannette
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru