AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

BNR ivuga ko ibiciro ku isoko bizamanuka umwaka utaha

Yanditswe May, 12 2022 12:34 PM | 102,274 Views



Banki Nkuru y'u Rwanda iratangaza ko itumbagira ry'ibiciro rikomeje kugaragara mu Rwanda kimwe n'ahandi ku isi rizakomeza kugaragara no mu mezi ari imbere bitewe n'impamvu zitandukanye zitera iryo tumbagira harimo ibiciro by'ubwikorezi, ibikomoka kuri peteroli n'intambara y'uburusiya na Ukraine.

Gusa Guverineri John Rwangombwa avuga ko hari ikizere ko mu mwaka utaha ibi biciro bishobora kuzatangira kumanuka bigatanga agahenge.

Imibare yatangajwe na Banki Nkuru y'u Rwanda kuri politiki y'ifaranga yerekanye ko mu buryo mpuzandego mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2022, ibiciro byazamutse ku gipimo cya 5.9% ari na ko bihagaza kugeza uyu munsi mu mibare y'igihembwe cya kabiri kigikomeje.

 BNR ariko igashingira no ku mibare iherutse kugaragazwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare yerekana ko ibiciro mu kwezi gushize kwa kane byari byazamutseho ku gipimo cya 9.9%, ifata umwanzuro ko ibi biciro byatumbagiye kandi ingamba za leta zigomba gukomeza mu bijyanye no kugabanya uburemere bw'iryo zamuka.

Muri rusange BNR igaragaza ko ubukungu bw'isi  bwazamutseho ku gipimo cya 3.6% mu gihe ubwo munsi y'ubutayu bwa Sahara bwazamutse ku gipimo cya  3.8%.


UWABABYEYI Jeannette



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage