AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

BNR yazamuye inyungu ku nguzanyo iha amabanki ku gipimo cya 5%

Yanditswe Feb, 17 2022 17:33 PM | 25,954 Views



Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye igipimo cy’inyungu igurizaho amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse kiva kuri 4,5% kigera kuri 5%. 

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ibi bigamije kuyifasha guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko gishobora kugera ku 8% mu mpera z'uyu mwaka  wa 2022 no kubungabunga ubudahungabana bw’urwego rw’imari.

Mu bice binyuranye by’igihugu hagenda hagaragara izamuka ry’ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa by’ibanze ku buryo n’abaturage babigaragaza nk’ikibazo kuko hari na serivisi zigaragaramo iri zamuka ry’ibiciro.

Ku birebana n’iri zamuka ry’ibiciro, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa asobanura ko biri no ku rwego rw’isi, ari yo mpamvu hafashwe ingamba zo kongera igipimo cy’inyungu banki nkuru igurizaho amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari iciriritse.

 Yasobanuye uburyo bizafasha guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro ku masoko no gusigasira ubudahungabana bw’urwego rw’imari muri iki gihe icyorezo cya Covid 19 kirimo kugenza amaguru make.

Guverineri John Rwangombwa ashimangira ko uku kuzamura uru rwunguko nta ngaruka bizagira ku mabanki n’ibigo  bito by’imari iciriritse.

Ibi ni na ko bamwe mu bayobozi b’amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda babibona kuko kugabanuka kw’icyorezo cya COVID19 byatumye inguzanyo batanga ziyongera ndetse abazihawe batangira kwishyura neza ku buryo nta mbogamizi babona muri uku kongera igipimo cy’inyungu bagurizwaho amafaranga..

Cyakora BNR yagaragaje icyuho kikigaragara mu bagurijwe amafaranga n’ibigo by’imari ariko ibikorwa byabo bikaba bitarazahuka.

 Igaragaza ko mu kwezi kwa 12 2021 umutungo w’urwego rw’imari wagutse ku kigero cya 19,5% uba miliyari 7,569frw, ugereranyije n’izamuka rya 20,2% ryariho mu kuboza 2020. 

Mu rwego rw’amabanki ho habaye izamuka rya 15,4% ry’inguzanyo nshya zemejwe, zigera kuri miliyari 1,230 ugereranije n’imanuka ryazo rya 8,2% mu 2020. 

Na ho urwego rw'ubwishingizi rwagize izamuka ry’imisanzu y’ubwishingizi ku kigero cya 21,6%, bivuye ku 10,4% byariho muri 2020.

Mu kuboza 2021, inguzanyo zingana na 88,9% zari zarasubikishijwe kwishyura cyangwa zaravugururiwe amasezerano yo kwishyura, zasubiye kwishyurwa mu buryo busanzwe, ku buryo igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza cyagumye hasi ya 4,6% muri 2021.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage