AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

BRD igiye guhagurukira abahawe buruse batishyura

Yanditswe Jul, 19 2019 06:16 AM | 13,222 Views



Banki y'Amayambere y'u Rwanda (BRD) ivuga ko igiye guhagurukira umuntu wese wahawe na Leta inguzanyo hagamijwe kumufasha kwiga muri Kaminuza. Muri miliyari zisaga 80 hamaze gugaruzwa 22 gusa.


Bamwe mu bahawe inguzanyo na Leta mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda ndetse bakaba baratangiye kuyishyura banenga bagenzi babo ndetse n'abakoresha batimenyekanisha ngo bishyure bikadindiza gahunda ya Leta yo gushyigikira ikigega cya Leta.

Muyombano  Peter umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko igihe umuntu ahawe inguzanyo yo kwiga, igihe arangije akazi aba agomba kugira ubunyangamugayo akishyura.

"Iyo umuntu yahawe inguzanyo kugira ngo yige  kandi nanone akabona akazi kuyko ntawe basaba kwishyura atarabonye akazi,aba agomba kwishyura akabizirikana kuko ni bya bindi by'ubunyangamugayo ni nk'uko wajya muri banki ikaguha amafaranga ugomba kwishyura."

DCGP Ujeneza Jeanne Chantal Komiseri mukuru wungirije RCS uri mu barihiwe bakaba baramaze kwishyura yagize ati “"Nabyiyumvishije mu mutima ko ari inshingano z'umuntu wese kandi nkaba nshimira ko nize nkabona n'akazi kwishyura izi nguzanyo tuba twararihiwe muri kaminuza ni inshingano y'umuntu wese wazihawe kuko inyungu ayo bakwishyuriye akenewe kurihira abato"

Bamwe mu bakoresha muri Leta, abikorera ndetse n'imiryango mpuzamahanga  basanga hakwiye gufatwa ingamba na bo bakagira uruhare mu kumenyekanisha abakozi babo bahawe izi nguzanyo.

Dr Sekibibi Ezechiel Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK ati “Ni indangagaciro nziza y'Umunyarwanda iyo utishyuye uba wibye, ikindi ni uko abatishyuza ni uko umuntu aba atabigize ibye, wumvise ko ari inshingano zawe zo gufasha Leta mu kugaruza amafaranga ngo n'abandi b’imbere bazabone ubushobozi bwo kwiga ni ikintu buri wese agomba kugira icye tugafatanya kugira ngo ikintu Leta yashyizeho gikomeze kibeho."

Imbogamizi zituma izi nguzanyo Leta yatanze zitishyurwa uko bikwiye zirimo kuba bamwe mu bazihawe batagaragara mu myirondoro ngo bakurikiranwe, abakoresha batagira ubushake bwo kumenyekanisha abakozi babo ndetse n'abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga ikorera hanze y'igihugu.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Eugene Mutimura yasabye BRD kunoza uburyo itangamo izinguzanyo zikajya zigerera ku banyeshuri igihe kugira ngo zibagirire akamaro kuburyo bizabatera imbaraga zo kuyishyura.

Umuyobozi Mukuru wa BRD Eric Rutabana avuga ko bashyize imbaraga mu kwishyuza aya mafaranga kandi bakaba baratangiye no gukoresha ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ibihano birahari ariko turizera ko ubu bukangurambaga turimo buzatuma ibihano bidashyirwa mu bikorwa,urumva harimo benshi batari bigaragaza ko babonye izo nguzanyo, kuko bamwe ni abo mu myaka ya 1980 hari n'abo tudafitiye amakuru ajyanye n'aho baherereye, ibyo bize ndetse n'amafaranga bahawe icyo gihe bisaba rero ko inzego zose zikomeza gufatanya ngo tumenye aho baherereye kugira ngo tubashe kubishyuza."

Mu mwaka wa 1980 ni bwo Leta y'u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo ku banyeshuri bo muri kaminuza. Amafaranga agera kuri miliyari 185 niyo amaze guhabwa abanyeshuri basaga ibihumbi 70.

Muri yo agomba kugaruzwa asaga miliyari 80. Mu mwaka wa 2008 ni bwo hatangiye igikorwa cyo kwishyuza aya mafaranga, abasaga ibihumbi 12 ni bo bamaze kwishyura agera kuri miliyari 22 mu myaka 11 ishize. Muri izi miliyari, harimo 10 zagarujwe na BRD  kuva yakwegurirwa izi nshingano mu 2016. 

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage