AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

BUGESERA: Amategeko yo kudashyira ibikorwa ku nkengero z'ibiyaga akomeje guhonyorwa

Yanditswe Dec, 27 2020 11:21 AM | 104,147 Views



Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nta muturage uzagenerwa ingurane ku wo ari we wese ufite imitungo ku nkengengero z’ibiyaga cyangwa imigezi igihe iyo mitungo iri mu ntambwe zibujijwe n’itegeko. Ni mu gihe abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini bahinga ku nkombe z’ibiyaga bakavuga ko kuhabavana bazahabwa ingurane.

Mu nkengero  zikikije ikiyaga cya Gashanga, abahinzi bo mu mirenge ya Juru na Rilima bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe: ni mu ntambwe nke cyane uvuye ku kiyaga nyirizina. Nubwo biboneka ko hari abarimo gukura ibijumba, biraboneka ko bisa n’aho biteze neza bakabihuza n'amazi menshi yigeze kuhuzura aturutse muri iki cyo kiyaga, bakanasobanura kandi ko bazi ko hari intambwe zibujijwe guhingwa ku mpamvu yo kurengera ibidukikije.

Metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi na metero 50 uvuye ku nkombe z’ikiyaga ni yo ntera iteganywa n’itegeko ry’ibidukikije rya 2005 ku buryo ntawemerewe kugira ikindi ahakorera kitari ukuhatera ibiti cyangwa ibyatsi hagamijwe kubungabunga ubwo buso bukomye (buffer zone).

Abaturage basanga bikwiye ko ibikorwa by’ubuhinzi byahavanwa, ariko nanone hagatekerezwa ku ngurane kuri iyi mirima bamwe bavuga ko bafitiye ibyangombwa, abandi bakavuga ko imyaka ibatunga ari ho ituruka bityo ko kuhavanwa bashumbushwa ubundi butaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bizwi ko ntawemerewe kugira igikorwa akorera ku butaka bukomye ku migezi n’ibiyaga; gusa ngo abaturage bahawe uburenganzira bwo kubuhingaho imyaka yera vuba ariko ko ubutaka atari ubwabo.

Umuyobozi w’aka karere Richard Mutabazi avuga ko nta ngurane iteganirijwe uwo ari we wese ufite ibikorwa kuri izo nkombe agasezeranya ko uwagirwaho n’ingaruka zo kuhavanwa yafashwa ku bundi buryo.

Usibye ibikorwa by’ubuhinzi bukorwa ku kiyaga cya Gashanga, ku nkombe z’ikiyaga za Mugesera gihuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Rwamagana na ho ni  hake cyane wabona harubahirijwe itegeko, kuko usanga henshi ku nkombe z’iki kiyaga hari imirima ihinzeho imyaka itandukanye aho ba nyirayo batitaye ku ntambwe ziteganywa n’itegeko.

Gusa hamwe na hamwe hari inzu ubona ko zihamaze igihe kirekire zubatswe hafi cyane ku nkombe cy’ikiyaga  aho ntawemerewe kuzisana; cyokora hari izindi bigaragara ko zirimo kubakwa muri iki gihe aho biruhije kumenya ba nyirazo cyangwa ibizazikorerwamo hakibazwa niba zarahawe ibyangombwa byo kubaka mu nkengero z’amazi.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Juliet Kabera, avuga ko kuba hari abashyira ibikorwa ku nkombe z’ibiyaga batabiherewe uruhushya bigaragaza kutubahiriza amategeko ariko nanone ngo nta gukuraho ikibazo uteza ikindi bityo ngo abantu bakwiye kumva impamvu n’akamaro ko kubungabunga inkombe z’amazi.

Cyokora n’ubwo ntawemerewe kugira ibikorwa ashyira ku nkombe z’inzuzi, imigezi n’ibiyaga; igihe biri ngombwa ubikeneye asaba uburenganzira ministeri y’ibidukikije  ikabimwemerera harebwe inyungu bifitiye igihugu kandi ntibihungabanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi cyangwa inkengero zayo. Ubugenzuzi bukorwa na REMA ku iyubahirizwa ry’itegeko ry’ibidukikije ku biyaga n’imigezi, abarenze ku itegeko bagirwa inama yo guhagarika ibikorwa byabo no guhabwa ibihano aho biri ngombwa harimo no gucibwa amande ku barenze ku itegeko.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage