Yanditswe Dec, 27 2020 11:21 AM | 104,147 Views
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera
buvuga ko nta muturage uzagenerwa ingurane ku wo ari we wese ufite imitungo ku
nkengengero z’ibiyaga cyangwa imigezi igihe iyo mitungo iri mu ntambwe zibujijwe
n’itegeko. Ni mu gihe abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini bahinga ku nkombe
z’ibiyaga bakavuga ko kuhabavana bazahabwa ingurane.
Mu nkengero zikikije ikiyaga cya Gashanga, abahinzi bo mu
mirenge ya Juru na Rilima bari mu mirimo yabo nk’uko bisanzwe: ni mu ntambwe
nke cyane uvuye ku kiyaga nyirizina. Nubwo biboneka ko hari abarimo gukura
ibijumba, biraboneka ko bisa n’aho biteze neza bakabihuza n'amazi menshi yigeze
kuhuzura aturutse muri iki cyo kiyaga, bakanasobanura kandi ko bazi ko hari intambwe
zibujijwe guhingwa ku mpamvu yo kurengera ibidukikije.
Metero 10 uvuye ku nkombe z’imigezi na metero 50 uvuye ku nkombe z’ikiyaga ni yo ntera iteganywa n’itegeko ry’ibidukikije rya 2005 ku buryo ntawemerewe kugira ikindi ahakorera kitari ukuhatera ibiti cyangwa ibyatsi hagamijwe kubungabunga ubwo buso bukomye (buffer zone).
Abaturage basanga bikwiye ko ibikorwa by’ubuhinzi byahavanwa, ariko nanone hagatekerezwa ku ngurane kuri iyi mirima bamwe bavuga ko bafitiye ibyangombwa, abandi bakavuga ko imyaka ibatunga ari ho ituruka bityo ko kuhavanwa bashumbushwa ubundi butaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bizwi ko ntawemerewe kugira igikorwa akorera ku butaka bukomye ku migezi n’ibiyaga; gusa ngo abaturage bahawe uburenganzira bwo kubuhingaho imyaka yera vuba ariko ko ubutaka atari ubwabo.
Umuyobozi w’aka karere Richard Mutabazi avuga ko nta ngurane iteganirijwe uwo ari we wese ufite ibikorwa kuri izo nkombe agasezeranya ko uwagirwaho n’ingaruka zo kuhavanwa yafashwa ku bundi buryo.
Usibye ibikorwa by’ubuhinzi bukorwa ku kiyaga cya Gashanga, ku nkombe z’ikiyaga za Mugesera gihuza uturere twa Ngoma, Bugesera na Rwamagana na ho ni hake cyane wabona harubahirijwe itegeko, kuko usanga henshi ku nkombe z’iki kiyaga hari imirima ihinzeho imyaka itandukanye aho ba nyirayo batitaye ku ntambwe ziteganywa n’itegeko.
Gusa hamwe na hamwe hari inzu ubona ko zihamaze igihe kirekire zubatswe hafi cyane ku nkombe cy’ikiyaga aho ntawemerewe kuzisana; cyokora hari izindi bigaragara ko zirimo kubakwa muri iki gihe aho biruhije kumenya ba nyirazo cyangwa ibizazikorerwamo hakibazwa niba zarahawe ibyangombwa byo kubaka mu nkengero z’amazi.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) Juliet Kabera, avuga ko kuba hari abashyira ibikorwa ku nkombe z’ibiyaga batabiherewe uruhushya bigaragaza kutubahiriza amategeko ariko nanone ngo nta gukuraho ikibazo uteza ikindi bityo ngo abantu bakwiye kumva impamvu n’akamaro ko kubungabunga inkombe z’amazi.
Cyokora n’ubwo ntawemerewe kugira ibikorwa ashyira ku nkombe z’inzuzi, imigezi n’ibiyaga; igihe biri ngombwa ubikeneye asaba uburenganzira ministeri y’ibidukikije ikabimwemerera harebwe inyungu bifitiye igihugu kandi ntibihungabanye urusobe rw’ibinyabuzima byo mu mazi cyangwa inkengero zayo. Ubugenzuzi bukorwa na REMA ku iyubahirizwa ry’itegeko ry’ibidukikije ku biyaga n’imigezi, abarenze ku itegeko bagirwa inama yo guhagarika ibikorwa byabo no guhabwa ibihano aho biri ngombwa harimo no gucibwa amande ku barenze ku itegeko.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru