Yanditswe May, 07 2022 21:43 PM | 50,031 Views
Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko bakeneye gusobanurirwa n'inzego zibishinzwe ibikubiye mu gishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu mujyi wa Kigali.
Ibi ngo biraterwa nuko akenshi impinduka zibaho batazisobanurirwa kandi bibagiraho ingaruka zijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka bwabo.
Ingabire Honorine ni umwe mu batuye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo, asobanura ingano y’umusoro amaze gutanga mu gihe cy'imyaka 2 itambutse nyamara icyangombwa cy'ubutaka bwe kimwe n'abandi batuye muri aka kagari cyarateganyirijwe ibikorwa by'ubuhinzi kandi ubusanzwe ubutaka bw'ubuhinzi budasora.
Ngo kugira ngo hamenyekane ko ubutaka bumwe na bumwe bwo muri uyu Murenge wa Rusororo bwahinduriwe icyo buzakoreshwa, bimenyekana ari uko nyirabwo agiye gukora ihererekanya ryabwo cyane cyane igihe abugurushije: uyu avuga ko byamusabye kubanza kugurisha undi murima kugira ngo abone imisoro, akibaza uko mu minsi iri imbere bizagenda kuko asabwa imisoro myinshi cyane.
Uku gutungurwa n'ibikorwa binyuranye n'ibyagenewe ubutaka mbere abaturage basanga hakwiye ko inzego zibishinzwe zasobanurira ba nyir'ubutaka hakiri kare kugira ngo be kugwa mu bihombo ibyo ari byo byose nyamara ubutaka ari wo mutungo wabo ukomeza no gufasha umuryango n'abawukomokaho.
Iki kibazo cyo guhindura imikoreshereze y'ubutaka, kutamenyesha abaturage ibirebana n'igishushanyo mbonera bikagira ingaruka zinyuranye ku baturage, kiri mu byo abagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite baherutse gufataho umwanzuro wo gutumiza ministeri zitandukanye kugira ngo zibitangeho ibisobanuro byimbitse ku nyungu rusange z'abaturage.
Inama y'abaminisitiri yateranye ku wa tariki ya 9 Mata uyu mwaka wa 2022 yemeje igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka mu turere twose tw'igihugu, bisobanuye ko ibyo ubutaka bugomba gukoreshwa ari ibiteganywa muri iki gishushanyombonera gishya, gusa abaturage bakomeza kugaragaza ko batajya bamenya amakuru agikubiyemo ibishobora gutuma kidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye cyane ko ibyangombwa by'ubutaka bya kera bitarahindurwa ngo bishyirweho icyo byagenewe gishya.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru