Yanditswe May, 09 2022 20:22 PM | 110,981 Views
Bamwe mu baturage baravuga ko bakigorwa no kubona serivisi baba bakeneye mu nzego z’ibanze, bigatuma batakaza umwanya bakabaye bakoresha mu bindi bikorwa.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rugaragaza
ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, ari kimwe mu byakemura ibi
bibazo by’imitangire ya serivisi.
Ku biro bitangirwaho serivisi mu nzego z’ibanze nko ku mirenge, ni hamwe RBA yasanze abaturage benshi bazindutse mu gitondo bashaka serivisi zitandukanye.
Mukashyaka Joseline utuye mu karere ka Gasabo yagize ati "Ubundi imitangire ya serivisi nyibona neza bitewe n'aho nagiye, gusa akabazo gato kajya kaba hari igihe ujya gushaka serivisi ugasanga uyitanga yibereye nko kuri telefone."
Ubu ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi ni kimwe mu byo guverinoma y'u Rwanda ishyizemo imbaraga, serivisi z'irembo ziza ku isonga mu korohereza abaturage kubona izo servisi mu buryo bwihuse bitabaye ngombwa ko birirwa batonze umurongo mu nzego zibanze kugira ngo zibahe icyangombwa runaka. Aba ni bamwe mu batanga izi serivisi.
Umuyobozi mukuru w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere, Dr Usta Kaitesi avuga ko ari uburenganzira bw'umuturage kubona serivisi nziza.
"Kimwe mu bintu
byagaragaye nk'ingeso mbi cyane ni uburyo tubwira abo twakira, biratangaje ko
hari nk'Akarere kamwe usuzuma ugasanga abaturage bakubwira ko kimwe mu
mbogamizi ku mitangire ya servisi ari ukubwira nabi abo uha sesivisi ku gipimo
cya 51%, urumva kuvuga nabi ubwabyo si ubumenyi, ni ingeso. Ntabwo iyo umuntu
yagiye gutanga serivisi atekereza ku ngaruka z'imikorere ye mibi kuko utekereje
igihombo uri butere njya mbwira abantu ko umuhinzi naza akakwirirwa imbere ejo
n'usonza uzamenye ko ari wowe wateje iyo nzara. Kuko umuhinzi ahinga muri
sizoni numara iminsi 3 muri sizoni umubujije kujya guhinga inzara itaha niwowe
uzaba wayiteye."'
Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zimwe na zimwe, ngo ririmo gutanga ibisubizo kuri iki kibazo cy'imitangire mibi ya serivisi.
"Ni ibintu bike usanga serivisi zitashobotse kubera amikoro, ngirango umuntu yashima ko bimwe mu byagiye binoga kurushaho ni serivisi z'ikoranabuhanga n'ubwo naho hakiri ibibazo ariko usanga nibura nk'ikibazo cyo gusiragizwa n'ikiguzi cya serivisi cyazagamo na transport nko muri servisi z'ubutabera kuba basigaye bakoresha ikorabuhanga, niyo haba harimo ibibazo wa mwanya abantu bafataga birirwa bagenda bajya gutanga ibyangombwa batanga impapuro wagabanyijwe n'uko bajya ku ikoranabuhanga bakabikora."
Ubushakashatsi bwa 2021 ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye, bwerekana ko abaturage bahura n'inzitizi zirimo gusiragizwa no kutabonera ku gihe abatanga serivise ndetse no kutamenya ibisabwa mbere yo gusaba serivisi.
Gahunda ya Leta NST1 iteganya ko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye imitangire ya serivisi bahabwa ku kigero cya 90%, ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko ubu abaturage bishimiye imiyoberere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku gipimo cya 74.1% kivuye kuri 71.3% muri CRC ya 2020.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru