Yanditswe Nov, 18 2019 17:56 PM | 8,192 Views
Abaturiye umuhanda Huye-Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bafite imitungo
yangijwe n'ikorwa ryawo barasaba guhabwa ingurane z'iyo mitungo kuko ngo
hashize umwaka urenga.
Ibice bimwe by'uyu muhanda Huye-Kitabi byamaze gukorwa, ahandi imirimo iracyakomeje. Bamwe mu batuye mu mirenge wanyuzemo bavuga ko hari imitungo yabo yangijwe irimo inzu, imirima n'ibiyihinzemo. Basaba ko bahabwa ingurane z'ibyabo.
Nsekalije Leonard avuga ko amaze gusiragira inshuro nshinshi ku karere ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati ''Kuba uyu muhanda warakozwe ni iterambere ryiza ariko byadusenyeye inzu, imyaka irangizwa, bikaba bidusonzesha, kuko batatwishyuye. Ku karere ngiyeyo inshuro 15 kwishyuza ku byangijwe, ariko nta gisubizo ndabona.''
Na ho Mugisha Emmanuel avuga ko inzu ye yagonzwe n’imodoka zikora umuhanda, ariko kuva byaba ngo yagerageje gusaba kwishyurwa ntibyakorwa.
Ati “''Ikamyo yari ipakiye umucanga bakora umuhanda, irimo gusubira inyuma igonga inzu yanjye ihita itana n'igisenge kirasenyuka, ubwo njye kubaza, abapolisi b'i Nyamagabe yari impapuro banditse banyohereza kuri assurance bakira icyo kirego. Narakurikiranye ariko bambwira ko mba nitonze bakazampa igisubizo. Ibyifuzo byanjye ni uko banyubakira inzu kuko guhera mu myaka 4 ndakodesha nta bushobozi ndabona bwo kubaka.''
Mukantabana Valerie ati “''Uyu muhanda watugongeye inzu ntibatwishyura, ikibazo twakigejeje no ku karere, bakatubwira ngo nidutekereze, umwaka ukaba ugiye gushira. Dore no hafi y'inzu yanjye nari mpafite ibigori, bazana ibimashini byabo baragonga ntibatwishyura''
Abaturage bafite ibibazo by'inzu n' imyaka byangijwe byagejejwe ku karere ka Nyamagabe ni 506; abasuwe n’inzego zúbuyobozi hakarebwa ibibazo byabo ni 384.
Muri abo basuwe, 108 bazasanirwa inzu naho 24 bo bazarihwa inzu zose kuri miliyoni 69 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko akaba ataraboneka. Ibindi bigomba kwishyurwa ariko bigisuzumwa ni imyaka n'amashyamba byangijwe n'ikorwa ry'uyu muhanda.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Kabayiza Lambert, asobanura ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo abaturage bazishyurwe.
Yagize ati ''Hari inzu 24 zamaze kubarurwa ndetse na bene zo basinya ku mafishi agaragaza umutungo w'amafaranga bazahabwa, icyo turirmo gukurikirana ni uko ikigo RTDA kigiye kohereza ya mafishi ngo turebe ko imyirondoro yuzuye, hanyuma twandike dusaba amafaranga bishyurwe. Hanyuma hari n'abavuga ko inzu zabo ziyashije biturutse ku ikorwa ry'uyu muhanda ibyo nabyo birimo gusuzumwa.''
Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, mu ngingo irebana n’igihe uwimura agomba kuba yamaze kwishyura indishyi ikwiye, risobanura ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120 uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere cyangwa Minisiteri bireba. Iyo icyo gihe kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho.
John BICAMUMPAKA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru