AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Banki y'Isi ivuga ko izakomeza gufatanya n'u Rwanda muri gahunda z'iterambere

Yanditswe Sep, 03 2019 16:40 PM | 9,147 Views



Banki y'isi iravuga ko yiteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda muri gahunda zigamije iterambere. Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi muri iyi banki ushinzwe ibihugu 22 by'Afurika harimo n'u Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, bigamije kurebera hamwe imishinga Banki y'Isi ifatanyamo n'u Rwanda n’uko iyo mishinga yazongerwa mu myaka iri imbere.

Mu mishinga Banki y’isi isanzwe ifatanyamo n’u Rwanda harimo ijyanaye n’imibereho y’abaturage n’ibikorwa remezo. Mu mwaka utaha wa 2020 hakazongerwamo imishinga y’ikoranabuhanga. 

Mu biganiro Umuyobozi wa Banki y'Isi ushinzwe itsinda ry'ibihugu 22 by'Afurika harimo n'u Rwanda, Anne Kabagambe yagiranye na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yashimye ubufatanye mu mishinga imaze imyaka 3 ishyirwa mu bikorwa, bikaba bimuha icyizere cy’ubufatanye bwo mu gihe kiri imbere.

Yagize ati "’Icya mbere twaganiriyeho ni amafaranga y’inkunga yakoreshejwe n’u Rwanda mu myaka 3 ishize, aho yageze hafi  kuri miliyari 1 y’amadolari ya Amerika. Ibindi twaganiriyeho ni amafaranga agiye kuzahabwa u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2020. Aho ni ho nshingira nshimira Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ndetse na guverinoma ku rugero rurenze ibindi bihugu, ku mikoreshereze y’amafaranga, ibintu bitanga icyizere ko iyo nkunga izakoreshwa neza ari na yo mpamvu dusanga iyo nkunga izaza iruseho.’’

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko n’ubwo imishinga Banki y’Isi izakomeza gufatanyamo n’u Rwanda igitegurwa, ngo hari ibizibandwaho.

Ati "’Turacyabitegura ariko turacyeka ko tuzaguma mu nzego dusanzwe dufatanyamo nk’amashanyarazi aracyakenewe kuko kuko tubona ko hagikenewemo ishoramari, ubuhinzi nabwo bugomba kuvugururwa hagashyirwamo amafaranga ahagije, uburezi no kurwanya imirire mibi, ibikorwa remezo biracyakenewe.’’

U Rwanda rwihaye intego y’uko kugeza mu mwaka 2024 ruzaba rwagejeje amashanyarazi ku baturage ku gipimo cya 100%. Ku bijyanye no kurwanya imirire mibi mu bana, u Rwanda rwihaye intego yo kuva ku gipimo cya 38% ruriho kuri ubu rukagera kuri 19% mu mwaka wa 2024.

Inkuru mu mashusho


 John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage