AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Banki y'Isi yagaragaje ko Rwanda rwagerageje guhangana n’izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa

Yanditswe Aug, 08 2022 20:07 PM | 108,862 Views



Icyegeranyo cya Banki y'isi cyasohotse mu mpera za Nyakanga uyu mwaka ku izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa ku isoko mpuzamahanga hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, cyerekana ko u Rwanda rwagerageje guhangana n'iryo zamuka ryatinze munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi ibiciro by'ibiribwa byazamutse cyane bikagera kuri 30%.

Ubu igihangayikishije benshi mu baturage bo mu Rwanda ndetse no ku isi, ni ikibazo cy'izamuka rikabije ry'ibiciro by'ibiribwa birimo ibinyampeke n'ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Icyegeranyo cya banki y'isi ku izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by'ibinyampeke nk'ibigori, ingano n'umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n'iri zamuka bitewe n'uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by'ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n'ibindi ibiciro by'ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda,  Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome aravuga ko hari ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo ibiciro by'ibiribwa bireke kuzamuka cyane.

Gusa iyi raporo ya banki y'isi igaragaza ko muri Gicurasi, Kamena na Nyakanga by'uyu mwaka wa 2022 ibiciro byazamutse ku kigero cya 5%.

Iki cyegeranyo cya Banki y'isi cyerekana ko hari ibihugu byakomerewe n'iri zamuka ry'ibiciro ku buryo guhera muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2022, iryo zamuka ryageze hejuru ya 30%. 

Ibyo bihugu birimo Ethiopia, Zimbabwe, Iran, Argentina, Venezuela na Lebanon.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage