Yanditswe Apr, 28 2021 18:02 PM | 26,796 Views
Bamwe
mu bari bahagari ye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye banenze uyu muryango kuba
ntacyo wakoze ngo uhagarike Jenoside
yakorewaga abatutsi.
Hari mu kiganiro cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu muryango w’abimbumbye muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ni kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuko abakitabiriye bari hirya no hino ku Isi.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta wagitangije yagaragaje ko ikiganiro nk'iki ari urubuga rwo kongera kwisuzuma ku ruhande rw'umuryango mpuzamahanga ugatekereza ku byemezo by'ingirakamaro wafashe n'ibyo wirengagije cyangwa ibyatinze gufatwa haba mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe yabaga, nyuma yayo ndetse n'ingaruka ibyo byose byagize.
Yavuze ko kuba jenoside yakorewe abatutsi yarabaye nyuma y'imyaka itageze no kuri 50 umuryango w'abibumbye wiyemeje ko nta jenoside izongera kuba ukundi ku Isi bishimangira intege nkeya zawo muri icyo gihe kuko hari ibimenyetso bihagije byagaragazaga ko yateguwe.
Minisitiri Biruta yanagaragaje ko gutinda gufata ibyemezo bikwiye ku ruhande rw'umuryango mpuzamahanga byagize ingaruka zikomeye zirimo gutiza umurindi abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi Amb. Karel Kovanda wari uhagarariye igihugu cya Repubulika ya Tcheque ndetse akaba yari no mu kanama k'uwo muryango gashinzwe amahoro ku Isi ni umwe mu batangaje ku ikubitiro ko ubwicanyi bubera mu Rwanda ari jenoside.
Muri iki kiganiro yagaragaraje uburyo akanama gashinzwe amahoro ku Isi kafashe umwanzuro ugayitse aho ibihugu nk'u Bwongereza, Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byanze ko Loni yongera ingabo zayo mu Rwanda ngo zitabare abicwaga ahubwo bikemeza ko n'izari zihari zigabanywa hagasigara izicungira umutekano abakozi ba Loni gusa.
Gen. Romero Dallaire wayoboraga UNAMIR, umutwe w'ingabo z’umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, we yashimagiye ko umuryango mpuzamahanga winangiye ukanga gutabara bityo ko buri gihugu gikwiye kubibazwa by’umwihariko icyari mu kanama gashinzwe amahoro ku Isi kuko gutabara ari inshingano ku bihugu byose.
Madame Alice Wairimu Nderitu umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’aAibumbye ku kurwanya jenoside na we yagarutse kuri ubwo bugwari bw'umuryango mpuzamahanga kuko bitumvikana uburyo utatabaye kandi ibimenyetso ntabaza byose bigaragaza itegurwa rya jenoside n'ishyirwa mu bikorwa ryayo byari bihari.
Yahamagariye amahanga gukora ibishoboka byose abakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bakagezwa imbere y'ubutabera, ashimangira ko kutabikora ari ugutiza umurindi abayihakana bakanayipfobya ibintu asanga bishobora guhembera amacakubiri n'ubuhezanguni buganisha ku bundi bwicanyi ndengakamere nka jenoside.
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Johnston BUSINGYE, na we wagaragaje ko guha urubuga abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no kwanga guta muri yombi abayigizemo uruhare ari ikimenyetso gishimangira ko umwanya uwo ari wo wose amateka ashobora kwisubiramo.
Aha Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammertz yavuze ko biteye isoni kuba nyuma y'imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ibaye hakiri abakekwaho kuyigiramo uruhare basaga 1000 bataragezwa imbere y'ubutabera kubera bimwe mu bihugu bigaragaza ubushake buke bwo gufatanya n'inzego z'ubutabera.
Iki kiganiro kitabiriwe kandi na Prof. Ibrahim Gambari, umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Nigeria wari unahagarariye icyo gihugu mu Muryango w’Abibumbye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, Gen. Henry Nkwame Anyidoho wari wungirije Gen. Dallaire ndetse na Linda Malvern, umwanditsi akaba n'umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru