Yanditswe Jul, 24 2019 10:41 AM | 13,855 Views
Bamwe mu baturage b'Akarere ka Kicukiro na Rwamagana bakoresha umuhanda Masaka-Nyakariro uhuza utu turere, bahangayikishijwe n'iyangirika rikabije ry'uyu muhanda ku gice cy'Akarere ka Kicukiro.
Iyangirika ry'umuhanda rigaragara ku gice cy'Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho usanga warajemo ibinogo, abawukoresha bavuga ko utaborohereza mu buhahirane kuko ibinyabiziga bitwaye imyaka birangirika.
Gusa, iki kibazo kiri kuruhande rw’akarere ka Kicukiro kuko urw’Akarere ka rwamagana ho harakozwe.
Ibyifuzo by'abaturage
Umwe yagize ati "Biratubangamiye cyane ugenda wica imodoka, hari n'igihe dutekereza kuzahimuka cyangwa tukavuga ngo ni ukutita ku baturage mbese abayobozi bacu byaratoyobeye natwe."
Kantengwa Chantal, umuturage Masaka
"Uyu muhanda uraduhangayikishije cyane kuko ni nyabagendwa uturukamo imyaka myinshi icya Kabuga twagerageje gusaba ko bawudukorera twarahebye,iyo imvura iguye ntitubona uko tujya mu isoko."
Uwimana Eric ni umushoferi
"Dukunda gukura umucanga Bugesera n'amabuye usanga ubangamye cyane nk'aha urahabona harimo ibinogo byinshi usanga imodoka zacu zangirika amarasoro noneho imvura iyo yaguye biba ari akarusho."
Ndacyayisenga Leonidas/Umuturage Nyakariro
"Nyakariro nk'Umurenge twe dufite imihanda myiza, imeze neza cyane ariko nka Kicukiro nk'Akarere k'Umujyi umuhanda tunyuramo ubuhahirane bigenda nabi harimo imikuku, ibyobo ni ahantu hateye ubwoba cyane."
Habimana Leodgard, umuturage wo muri Nyakaririro
"Iyo tugerageje kuvuga baravuga ngo ikibazo turakizi tuzagikemura imyaka ikaza, indi igahita nk'abanyamakuru ba RBA mwadukorera ubuvugizi kuko moto amarasoro ari kwangirika."
Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro buvuga ko amafaranga yo gusana uyu muhanda yagombaka kuva muri mMnisiteri y'Ibikorwaremezo ariko haboneka ayo kubaka igice cy'Akarere ka Rwamagana gusa, bakaba na bo barijejwe ko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka bazakora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanda ukorwe byoroshye ubuhahirane hagati y'aba baturage barema isoko rya kabuga.
Dr Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w'aka karere yagize ati “Mu by'ukuri kutawukora ntabwo ari ubushake buke, ahubwo ni uko hari indi mihanda yakorwaga, iyo akarere gafite muri gahunda yako gukora igikorwa iki ni iki barabikora bitewe n'ingengo y'imari yabo aho rero nicyo twasabaga minisiteri kuko amafaranga yari yakoze agarukira hariya kuko abaturage barawukoresha cyane mu rwego rw'ubuhahirane, ubu turigukurikirana kugira ngo turebe ko minisiteri yadufasha ariko kandi bigoranye tuzareba uburyo wakorwa mu buryo bworoheje ukaba nyabagendwa nyuma tugashaka ubushobozi bwo kuwukora."
Uyu muhanda uhuza uturere twa Kicukiro na Rwamagana ku gice cya Rwamagana hakozwe ibirometero 9,04 hashyirwamo itaka bitwara amafaranga miliyoni zigera 370, mu gihe ku gice cya Kicukiro kilometero 2,4 ntacyakozweho kuko wugarijwe n'ibinogo, imikuku n'ivumbi muri iki gihe cy'izuba ndetse ukaba utarakorerwa n'inyigo.
Jean Paul TURATSINZE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru