AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Barifuza ko umuhanda Nyakariro-Kabuga wangiritse wakorwa

Yanditswe Jul, 24 2019 10:41 AM | 13,855 Views



Bamwe mu baturage b'Akarere ka Kicukiro na Rwamagana bakoresha umuhanda Masaka-Nyakariro uhuza utu turere, bahangayikishijwe n'iyangirika rikabije ry'uyu muhanda ku gice cy'Akarere ka Kicukiro.

Iyangirika ry'umuhanda rigaragara  ku gice cy'Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka, aho usanga warajemo ibinogo, abawukoresha bavuga ko utaborohereza mu buhahirane kuko ibinyabiziga bitwaye imyaka birangirika.

Gusa, iki kibazo kiri kuruhande rw’akarere ka Kicukiro kuko urw’Akarere ka rwamagana ho harakozwe.

Ibyifuzo by'abaturage

Umwe yagize ati "Biratubangamiye cyane ugenda wica imodoka, hari n'igihe dutekereza kuzahimuka cyangwa tukavuga ngo ni ukutita ku baturage mbese abayobozi bacu byaratoyobeye natwe."

Kantengwa Chantal, umuturage Masaka

"Uyu muhanda uraduhangayikishije cyane kuko ni nyabagendwa uturukamo imyaka myinshi icya Kabuga twagerageje gusaba ko bawudukorera twarahebye,iyo imvura iguye ntitubona uko tujya mu isoko." 

Uwimana Eric ni umushoferi

"Dukunda gukura umucanga Bugesera n'amabuye usanga ubangamye cyane nk'aha urahabona harimo ibinogo byinshi usanga imodoka zacu zangirika  amarasoro noneho imvura iyo yaguye biba ari akarusho." 

Ndacyayisenga Leonidas/Umuturage Nyakariro

"Nyakariro nk'Umurenge twe dufite imihanda myiza, imeze neza cyane ariko nka Kicukiro nk'Akarere k'Umujyi umuhanda tunyuramo ubuhahirane bigenda nabi harimo imikuku, ibyobo ni ahantu hateye ubwoba cyane."

Habimana Leodgard, umuturage wo muri Nyakaririro

"Iyo tugerageje kuvuga baravuga ngo ikibazo turakizi tuzagikemura imyaka ikaza, indi igahita nk'abanyamakuru ba RBA mwadukorera ubuvugizi kuko moto amarasoro ari kwangirika."

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kicukiro buvuga ko amafaranga yo gusana uyu muhanda yagombaka kuva muri mMnisiteri y'Ibikorwaremezo ariko haboneka ayo kubaka igice cy'Akarere ka Rwamagana gusa, bakaba na bo barijejwe ko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka bazakora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanda ukorwe byoroshye ubuhahirane hagati y'aba baturage barema isoko rya kabuga.

Dr Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w'aka karere yagize ati “Mu by'ukuri kutawukora ntabwo ari ubushake buke, ahubwo ni uko hari indi mihanda yakorwaga, iyo akarere gafite muri gahunda  yako gukora igikorwa iki ni iki barabikora bitewe n'ingengo y'imari yabo aho rero nicyo twasabaga minisiteri kuko amafaranga yari yakoze agarukira hariya kuko abaturage barawukoresha cyane mu rwego rw'ubuhahirane, ubu turigukurikirana kugira ngo turebe ko minisiteri yadufasha ariko kandi bigoranye tuzareba uburyo wakorwa mu buryo bworoheje ukaba nyabagendwa nyuma tugashaka ubushobozi bwo kuwukora."


Uyu muhanda uhuza uturere twa Kicukiro na Rwamagana ku gice cya Rwamagana hakozwe ibirometero 9,04 hashyirwamo itaka bitwara amafaranga miliyoni zigera 370, mu gihe ku gice cya Kicukiro kilometero 2,4 ntacyakozweho kuko wugarijwe n'ibinogo, imikuku n'ivumbi muri iki gihe cy'izuba ndetse ukaba utarakorerwa n'inyigo.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage