AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Barishimira ko igiciro cyo gusura Pariki ya Nyandungu kidakanganye

Yanditswe Nov, 21 2022 20:45 PM | 356,191 Views



Bamwe mu banyamahanga n'Abanyarwanda basura Pariki ya Nyandungu ihereye mu mugi wa Kigali baravuga ko ibiciro byashyizweho bidakanganye ugereranije n'ibyiza nyaburanga biri muri iyi pariki; bityo ngo nta na kimwe cyabuza uwo ari we wese kuza gusura iyi pariki cyane ko itari kure ugereranije n'izisanzwe mu gihugu.

Hari hashize amezi 4 pariki ya Nyandungu itangiye gusurwa aho aya mezi yose ashize isurwa ku buntu. Kuri ubu ariko ibiciro byashyizweho ni  amafranga 1500 ku munyarwanda, n'ibihumbi 3 na 5 ku munyamahanga usuye iyi pariki.

Amanda na Jonathan ni ba mukerarugendo b'Abongereza twasanze batembere muri iyi pariki bashimangira ko ugereranije na za pariki zo mu bindi bihugu, ngo ibiciro byo gusura Nyandungu bidakanganye. 

Amanda yagize ati "Ni iby'agahebuzo rwose, ni inshuro ya 2 nsura u Rwanda. Nkorera mu Bwongereza kandi ni iby'agaciro kubona icyanya nk'iki rwagati mu mujyi kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima binahangana n'ihindagurika ry'ikirere. Biratanga icyizere gikomeye gikomeye ku buzima bw'inyoni twabonye."

Na ho Jonathana ati  "Nakunze ibiti bya hano, inyoni kandi byari byiza kuhazenguruka n'igare. Ibiciro ni byiza kandi biranashimishije kuko wishyura mbere kuri internet. Gusa mu Bwongereza byo birahenze cyane ugereranije na hano. Ibiciro bya hano bitandukanye cyane n'ibyo natekerezaga ko byakwishyuzwa abazungu...hahaha..."

Ibikorwa byo gusura iyi pariki bitangira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo bigasozwa sa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho abasura bazenguruka ibice 5 bigize iyi pariki. Abanyarwanda bayisura bavuga ko kuba barayegerejwe byafashije abakunda ibinyabuzima by'agasozi ariko batabasha kujya mu turere pariki z'igihugu zibarizwamo.

Umutoniwase Charlene utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Dukurikije ko Abanyarwanda byatangiye bahaza ku buntu bataramenyera, bazagenda bamenyera kubera ibyo biciro ariko nabwo ntabwo ari byinshi cyane ku muntu watembera aha hantu hose akabona byinshi."

 Abaharanira iterambere ry'ibidukikije mu Rwanda basanga gushyiraho ibiciro biri hasi mu gusura iyi pariki nawo ari undi musanzu wo kudaca intege abifuza kumenya ibyiza biyirimo ariko badahenzwe cyane.

Gusaba gusura pariki ya Nyandungu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze rubuga rw'ikigo QA venue solutions gicunga iyi pariki, akaba ari bwo buryo usaba gusura iyi pariki yishyuriraho amafranga yagenwe.

Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir