Yanditswe Nov, 21 2022 20:45 PM | 356,009 Views
Bamwe mu banyamahanga n'Abanyarwanda basura Pariki ya Nyandungu ihereye mu mugi wa Kigali baravuga ko ibiciro byashyizweho bidakanganye ugereranije n'ibyiza nyaburanga biri muri iyi pariki; bityo ngo nta na kimwe cyabuza uwo ari we wese kuza gusura iyi pariki cyane ko itari kure ugereranije n'izisanzwe mu gihugu.
Hari hashize amezi 4 pariki ya Nyandungu itangiye gusurwa aho aya mezi yose ashize isurwa ku buntu. Kuri ubu ariko ibiciro byashyizweho ni amafranga 1500 ku munyarwanda, n'ibihumbi 3 na 5 ku munyamahanga usuye iyi pariki.
Amanda na Jonathan ni ba mukerarugendo b'Abongereza twasanze batembere muri iyi pariki bashimangira ko ugereranije na za pariki zo mu bindi bihugu, ngo ibiciro byo gusura Nyandungu bidakanganye.
Amanda yagize ati "Ni iby'agahebuzo rwose, ni inshuro ya 2 nsura u Rwanda. Nkorera mu Bwongereza kandi ni iby'agaciro kubona icyanya nk'iki rwagati mu mujyi kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima binahangana n'ihindagurika ry'ikirere. Biratanga icyizere gikomeye gikomeye ku buzima bw'inyoni twabonye."
Na ho Jonathana ati "Nakunze ibiti bya hano, inyoni kandi byari byiza kuhazenguruka n'igare. Ibiciro ni byiza kandi biranashimishije kuko wishyura mbere kuri internet. Gusa mu Bwongereza byo birahenze cyane ugereranije na hano. Ibiciro bya hano bitandukanye cyane n'ibyo natekerezaga ko byakwishyuzwa abazungu...hahaha..."
Ibikorwa byo gusura iyi pariki bitangira saa kumi n'ebyiri za mu gitondo bigasozwa sa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho abasura bazenguruka ibice 5 bigize iyi pariki. Abanyarwanda bayisura bavuga ko kuba barayegerejwe byafashije abakunda ibinyabuzima by'agasozi ariko batabasha kujya mu turere pariki z'igihugu zibarizwamo.
Umutoniwase Charlene utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati "Dukurikije ko Abanyarwanda byatangiye bahaza ku buntu bataramenyera, bazagenda bamenyera kubera ibyo biciro ariko nabwo ntabwo ari byinshi cyane ku muntu watembera aha hantu hose akabona byinshi."
Abaharanira iterambere ry'ibidukikije mu Rwanda basanga gushyiraho ibiciro biri hasi mu gusura iyi pariki nawo ari undi musanzu wo kudaca intege abifuza kumenya ibyiza biyirimo ariko badahenzwe cyane.
Gusaba gusura pariki ya Nyandungu bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze rubuga rw'ikigo QA venue solutions gicunga iyi pariki, akaba ari bwo buryo usaba gusura iyi pariki yishyuriraho amafranga yagenwe.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru