AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Basanga gare ya Nyabugogo n’iya Kimironko zikwiye kuvugururwa

Yanditswe Feb, 13 2020 07:58 AM | 9,551 Views



Abakoresha gare ya Nyabugogo na Kimironko mu Mujyi wa Kigali barifuza ko ivugururwa ry'imyubakire muri uyu mujyi ridakwiye gusiga izi gare kuko ngo zitakijyanye n'icyerekezo igihugu kiganamo.

Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwo bwavuze ko hari imishinga ikiri mu nyigo izasubiza ibyifuzo by'abazikoresha.

Abakoresha izi gare za Nyabugogo na Kimironko bavuga ko impinduka mu myubakire zigaragara mu hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zidakwiye kuzisiga inyuma na zo zitavuguruwe.

Bagaragaza ko nko muri gare ya Nyabugogo hagaragaramo akajagari kandi ngo n'iyo mvura yaguye ihateza imyuzure.

Mukamana Marie Clarisse utuye mu Mujyi wa Kigali avuga ko gare nshya zikwiye kubakwa kuko kuri ubu abona gutega imodoka harimo akajagari.

Yagize ati ''Icyo dusaba ni uko bavugurura bakatwubakira gare ijyana n'icyerekezo 2050, kuko iyi gare ntijyanye n'icyerekezo tuganamo. Ubuyobozi nibuhagurukire guca akajagari. Kandi icyaca aka kajagari ni uko bakubaka gare, abantu bakajya bamenya aho bategera, nta we ubakurubanye.''

Nsaguye Dieudonne avuga ko gare ya Nyabugogo ikunze kwibasirwa n’amazi y’imvura bigateza ibibazo.

Ati ''Iyi gare ikintu mbona bayikorera, bitewe n'imvura igwa amazi agatemberamo akaba menshi n'ubutoya bwayo n'umubyigano w'imodoka, mbona bayubaka mu buryo bw'igorofa, imodoka zimwe zikajya ziarika hasi izindi hejuru.''

Umuyobozi bw'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence avuga ko hari umushinga wo kuvugurura gare ya Nyabugogo Umujyi wa Kigali ufatanyamo n'abashoramari, hakazitabwa no ku nzira z'abagenzi zo mu kirere.

Gusa ntabwo uyu muyobozi atangaza igihe nyakuri uyu mushinga uzatangirira gushyirwa mu bikorwa n'ubwo inigo yawo yatangiye.

Ati ''Hari umushinga munini turimo gukorana n'abashoramari bo mu Rwanda, aho tuzatanga ubutaka na bo bazane amafaranga bashoremo imari kugira ngo tuhubake gare iteganywa n'icyo igisushanyo mbonera giteganya.Turanateganya kuzashyiraho ibiraro 3 bihuza gare n'amashyirahamwe abantu bazajya bambukiraho mu kirere badakoresheje umuhanda wo hasi kuko ubundi abantu ni benshi bateza impanuka, ariko na gare ikazamurwa ikaba gare y'icyitegererezo. Batangiye no gukora inyigo.''

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari n'undi mushinga uzaherekeza uyu, ugamije gukora imiyoboro y'amazi aturuka mu mugezi wa Mpazi, ikayajyana mu wa Nyabugogo kugira ngo atazakomeza kubangamira iyi gare.

Uretse Gare ya Nyabugogo, iya Kimironko na yo iri mu zemejwe kuvugururwa na Sosiyeti y'ishoramari Gasabo Investment Company.

Ni Umushinga w'iyi gare yonyine uzatwara ingengo y'imari ikabakaba miliyoni 15 z'amadolari.

Gasana Francis ushinzwe komite ya tekiniki muri Gasabo Investment Company ati “Tuzaba dufite gare nini ariko ikoze mu buryo atari imodoka ziza guparika ngo zihagume, kuko Kimironko nta mwanya munini tuhafite, azaba ari gare ifite interneti, irimo aho bafatira amafunguro, n'aho abantu baruhukira.''

Biteganyijwe iyi gare izatangira kuvugururwa muri uyu mwaka wa 2020. Yatangiye gukoreshwa mu 2001 n'imodoka zituruka mu duce tunyuranye tw'umujyi wa Kigali.

Mu giye iya Nyabugogo yo yatangiye mu 1998 nk'amasangano y'imodoka zitwara abagenzi bava cyangwa bajya mu mujyi wa Kigali.


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage