AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bavuga ko VUP yabahinduriye imibereho mu buryo bugaragara

Yanditswe Jul, 01 2019 14:41 PM | 20,297 Views



Imirimo rusange iha abantu benshi akazi, inkunga y'ingoboka, inguzanyo zihabwa abatishoboye kugira ngo zibateze imbere ni bimwe mu bikubiye muri gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’  nka VUP yatangijwe na Leta y'u Rwanda mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura imibereho n'iterambere ry'abaturage bari mu bukene bukabije.

Ni gahunda imaze gutwara ingengo y'imari ikabakaba miliyari 290 z'amafaranga y'u Rwanda, abaturage yagezeho bakaba bishimira ko yabahinduriye imibereho mu buryo bugaragara.

Mukaremera Belancille, umukecuru w'imyaka 67, amaze imyaka 11 afata amafaranga y'inkunga y'ingoboka. We n'abandi bakora imirimo y'amaboko bahemberwa  bavuga ko yabafasahije kwiteza imbere.

Agira ati « "Mu bihumbi 11 nkoreshamo umukozi cg nkaguramo agatungo ubwo niba inzu yanjye itameze neza ndayikoresha, mfite umusarane, mfite igikoni birakinze, narindi mu nzu y'itegura none ubu ndi munzu y'ibati."

Uwimana Josepha

"Twaciye amaterasi, ubwa kabiri duca umuhanda byari imirimo y'amaboko. Nari nigunze nihebye ntagera mu bantu ngo nkore ariko naritinyutse mbasha kuvuga ndera umwana wanjye arakura kandi mba iwacu."

Matabaro Vincent

"Natangiye nkorera 1500 ariko ubu aho turigukorera baduha 1800 ndashimira abayituzaniye kuko yagize uruhare rukomeye cyane ni Paul Kagame ntawundi wundi VUP n'ubu turacyakora ntacyo twamugaya yafashije abaturage abaciye bugufi ntacyo atakoze turamushimira."

Nyampundu Verena

"Mba narapfuye kuko sinashoboraga guhinga ibipimo ngo mparure umuhanda urumva narikubaho nte? Amafaranga ni yo antunze sinkibasha guhinga ndashaje ninyabura niho urupfu rwanjye  ruzaba ruzingiye."

Gahunda ya VUP itangira mu mwaka wa 2008 Nzabamwita Dismas yari Umunyamabanaga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo, umwe mu mirenge yatangirijwemo iyi gahunda.

Yagize ati "Aho abaturage bari batuye mu nzu za nyakatsi, centre z'ubucuruzi zari hasi, ku bijyanye n'im'igenderanire imihanda yari ntayo, mu buhinzi amaterasi y'indinganire yari atarahagera ubwo VUP itangiye mu 2007/2008 hibandwa mu bikorwa by'imirimo y'amaboko, habaho gukora amaterasi y'indinganire, kwagura imihanda, mu bijyanye n'inguzanyo habaho kuzibaha ngo biteze imbere mu bikorwaremezo kuvugurura nyakazi ndetse n'ibikorwa by'ubucuruzi."

Ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'iterambere  mu nzego z'ibanze (LODA), buvuga ko  gahunda ya VUP yatekerejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME nyuma yo kubona ko abaturage bagera kuri 36,9% bari mu bukene bukabije  kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Gatsinzi Justin, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya ubukene muri LODA, avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro. Kuri we ngo ni gahunda yo kwishakamo ibisubizo ndetse  no kwibohora ingoyi y'ubukene.

Yagize ati "Kwibohora kwa mbere, icyatumye u Rwanda rugaragaza ikinyuranyo cyane ni ukugira za gahunda ubona ko zitaye ku bakene, zitaye kubazahaye atari za gahunda uvuga ngo ndagendana n'ufite intege, ndagendana n'ibiguruka, rero ubwo EDPRS I yaratangiye 2008 ni bwo VUP yatangiye  na yo ihabwa inshingano zo kugira uruhare mu kurwanya ubukene, bukabije irengera abatishoboye ndetse ikabafasaha no kwifasha."

Gahunda ya VUP  itangira mu mwaka wa 2008,  yari ifite inkingi 4 zirimo imirimo rusange iha abantu akazi ko gukora ibikorwaremezo, inkunga y'ingoboka, kwigisha abaturage imyuga ndetse no gutanga inguzanyo zifasha abaturage kwiteza imbere no kuzigama. 

                        Gatsinzi Justin, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya ubukene muri LODA

Iyi gahunda yashyizwemo ubushobozi

Ku ikubitiro VUP yatangiriye ku bagenerwabikorwa 18,304 bo mu mirenge 30 yo mu turere 30 tugize igihugu yari ikennye kurusha iyindi. Icyo gihe Leta  yashyizemo ingengo y'imari ingana na miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu mwaka wa 2009/2010  iyi gahunda mu nkingi zayo 3 gusa  yageze ku baturage 124,437 bo mu mirenge 60  hatangwa amafaranga miliyari 14,8.

Mu mwaka wa 2010/2011 VUP yageze ku baturage 175,677 bo mu mirenge 90 bahawe amafaranga miliyari 17,6

Mu mwaka wa 2011/2012 yageze ku baturage 177,354 bo mu mirenge 120 bahawe amafaranga miliyari 22,4.

Muri 2012/2013 VUP yageze ku baturage 187,894 bo mu mirenge 180 bahawe amafaranga miliyari 30,4.

Ni mu gihe mu mwaka wa 2013/2014 yageze ku baturage 217,433 bo mu mirenge 240 bahembwe amafaranga miliyari 24,5.

Muri 2014/2015 VUP yageze ku baturage 213,319 bo mu mirenge 330 bahawe amafaranga  miliyari 28,4.

Mu mwaka wa 2015/2016 gahunda ya VUP yageze ku baturage 270,671 bo mu mirenge yose y'igihugu uko ari  416  bahabwa amafaranga miliyari 32.

Mu mwaka wa 2016/2017 gahunda ya VUP yageze kubaturage 264,661 bo mu mirenge 416 bahawe amafanga miliyari34,3

Mu mwaka wa 2017/2018 abaturage  283,990 bo mu mirenge 416 bagezweho na VUP bahabwa amafaranga miliyari 35,4

Muri iyi ngengo y'imari y'umwaka  wa 2018/2019 VUP imaze kugera ku baturage 293,314 bahawe amafaranga miliyari 45,3.

Mu myaka 11 ishize, abagenerwabikorwa ba VUP bari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2 bamaze guhabwa amafaranga y'u Rwanda ari hagati ya miliyari ziri 285 na 290.

Inkuru ya Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage