AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

Bigeze he ibyo guhindura imigezi y'u Rwanda urubogobogo?

Yanditswe Aug, 04 2020 07:49 AM | 35,091 Views



Inzego zishinzwe kubungabuynga ibidukikije zivuga ko hari imishinga irimo gushyirwamo imbaraga mu kubungabunga ibyogogo by'imwe mu migezi yakunze kwangiriza abaturage. Gusa ngo guhindura amazi yayo urubogobogo byo ni urugendo rurerure.

Bamwe mu baturiye imwe mu migezi iri hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko amazi yayo abangiriza imyaka, akanabasenyera inzu ndetse akaba asa nabi cyane.

Impuguke mu kubungabunga ibidukikije zigaragaza ko ibyo biterwa n'ubutaka bumanurwa n'isuri iva ku misozi ikikije iyo migezi, cyangwa ubucukuzi bw'umutungo wo munsi y'ubutaka, bigatuma itaka ryiroha muri iyi migezi.

Mu mwaka wa 2018 hatangijwe igenamigambi ry'imyaka itandatu rigamije guhangana n'iki kibazo no guhindura amazi y'umugezi wa Nyabarongo akaba urubogobogo. Gusa kuva icyo gihe kugeza ubu, nta mpinduka z'ibyakozwe zigaragara nk'uko abaturage babivuga.

Umuyobozi w'agateganyo ushinzwe imishinga mu kigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, Jeannette Umugwaneza avuga ko hari imbogamizi zatumye kubungabunga ibyogogo by'iyo migezi ndetse no guhindura amazi yayo urubogobogo, bitihuta.

Yagize ati "Ni urugendo rurerure rutarangira mu myaka mike kuko aho iyi migezi inyura haracyakorerwa ibindi bikorwa n'ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibi rero iyo bidakorwa neza ni byo bituma igitaka gikomeza kwiroha mu migezi. Ikindi kandi guhindura aya mazi urubogobogo biracyagoye kuko iyi migezi inaca mu bindi bihugu, burya hari n'imyanda itugeraho ivuye mu bindi bihugu.

Mu Rwanda habarurwa ibyogogo 9, ariko ubu ibiri gutunganywa ni bine bikunze kwangiriza cya abaturage. Ni icya Muvumba, Nyabugogo, Nyabarongo na Sebeya. 

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe umutungo Kamere w'amazi mu Rwanda, Prime Ngabonziza,  avuga ko nk'ibikorwa byo kubungabunga icyogogo cy'umugezi wa Sebeya bizarangira bitwaye agera kuri miliyari 22 z'amafaranga y'u Rwanda.

Mu bihe by'imvura, imigezi ifite ibyogogo n'inkengero zidatunganijwe yagiye yangiriza abaturage, imyaka ikarengerwa ndetse hamwe na hamwe n'inzu zigasenyuka. Abaturage na bo basabwa kugira uruhare mu kuyibungabunga birinda ibikorwa byayangiza.


Danton GASIGWA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage