AGEZWEHO

  • Umuraperi Racine yateguje album nshya – Soma inkuru...
  • Amb. Karabaranga yashimye uko u Rwanda rwaserutse mu gushaka itike ya #Afrobasket2025 – Soma inkuru...

Bimwe mu bigo by’amashuri byigisha ikoranabuhanga muri Nyamasheke nta mashanyarazi bigira

Yanditswe Oct, 13 2022 20:05 PM | 92,918 Views



Bimwe mu bigo by'amashuri byo mu karere ka Nyamasheke, bihangayikishijwe no kwigisha isomo ry'ikoranabuhanga mu gihe nta muriro bifite, abandi bakaba badafite za mudasobwa zo kwigiraho.

E P Rusozi yo mu murenge wa Macuba ni urugero rwiza rw'iki kibazo, mwalimu Muhayimana Marc wigisha ikoranabuhanga ahangaha aragerageza gupfundikanya utuntu bisa n'aho agira ngo ka mudasobwa gato gahari kake.

Nyuma y'umwanya munini ashyiraho bivaho, abashije kugacana, yageragezaga gucana yifashishije umuriro w'imirasire na wo udafashije kuko nta mashanyarazi aba kuri iki kigo.

Hari ubwo bagerageza gukoresha akariro gake k'iyo mirasire ariko na none nta mudasobwa bafite, bisaba kuzitira bagatira 4 zigomba gufasha ikigo cyose cy'abana basaga 800.

Mu cyumba cy'ishuri ry'umwaka wa gatandatu ahangaha, abana bitegura inizamini bya leta, icyitwa ikoranabuhanga ni mu gicuku.

Mu mbago z'iki kigo, dukubitanye n'umwe mu babyeyi barerera hano, imyigire y'umwana we hano itarimo kwiga ikoranabuhanga ntituma asinzira n'ubwo nta cyo yabikoraho.

Uretse urwunge rw'amashuri rwa Makoko ruri mu murenge wa Kagano hafi y'ibiro by'Akarere, iki kibazo kiri no mu bindi bigo by'amashuri binyuranye byiganjemo ibyo mu mirenge y'icyaro.

Mukamasabo Appolonie uyobora akarere ka Nyamasheke yavuze ko iki kibazo kizakemurwa n'abari gucanira umuhanda wa Kivu Belt, naho ibya mudasobwa zidahagije ngo bari kugikoranaho na minisiteri y'uburezi.

Kwiga ikoranabuhanga udafite umuriro na mudasobwa, ukazahurira mu kizamini kimwe n'abaryize babifite byombi riracyari ihurizo ku banyeshuri n'abarezi bafite ibyo bibazo. 

Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika