Yanditswe Oct, 13 2022 20:05 PM | 92,546 Views
Bimwe mu bigo by'amashuri byo mu karere ka Nyamasheke, bihangayikishijwe no kwigisha isomo
ry'ikoranabuhanga mu gihe nta muriro bifite, abandi bakaba badafite za mudasobwa
zo kwigiraho.
E P Rusozi yo mu murenge wa Macuba ni urugero rwiza rw'iki kibazo, mwalimu
Muhayimana Marc wigisha ikoranabuhanga ahangaha aragerageza gupfundikanya
utuntu bisa n'aho agira ngo ka mudasobwa gato gahari kake.
Nyuma y'umwanya munini ashyiraho bivaho, abashije kugacana, yageragezaga gucana yifashishije umuriro w'imirasire na wo udafashije kuko nta mashanyarazi aba kuri iki kigo.
Hari ubwo bagerageza gukoresha akariro gake k'iyo mirasire ariko na none nta mudasobwa bafite, bisaba kuzitira bagatira 4 zigomba gufasha ikigo cyose cy'abana basaga 800.
Mu cyumba cy'ishuri ry'umwaka wa gatandatu ahangaha, abana bitegura inizamini bya leta, icyitwa ikoranabuhanga ni mu gicuku.
Mu mbago z'iki kigo, dukubitanye n'umwe mu babyeyi barerera hano, imyigire y'umwana we hano itarimo kwiga ikoranabuhanga ntituma asinzira n'ubwo nta cyo yabikoraho.
Uretse urwunge rw'amashuri rwa Makoko ruri mu murenge wa Kagano hafi y'ibiro by'Akarere, iki kibazo kiri no mu bindi bigo by'amashuri binyuranye byiganjemo ibyo mu mirenge y'icyaro.
Mukamasabo Appolonie uyobora akarere ka Nyamasheke yavuze ko iki kibazo kizakemurwa n'abari gucanira umuhanda wa Kivu Belt, naho ibya mudasobwa zidahagije ngo bari kugikoranaho na minisiteri y'uburezi.
Kwiga ikoranabuhanga udafite umuriro na mudasobwa, ukazahurira mu kizamini kimwe n'abaryize babifite byombi riracyari ihurizo ku banyeshuri n'abarezi bafite ibyo bibazo.
Theogene Twibanire
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru