AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bishimiye ikurwaho ry’umusoro ku bikoresho by’isuko by’abagore n’abakobwa

Yanditswe Dec, 11 2019 18:45 PM | 1,270 Views



Bamwe mu bana b’abakobwa bakiranye ibyishimo icyemezo cya Guverinoma cyo gukuriraho umusoro ku nyongera-gaciro ku mpapuro z’isuku zikoreshwa mu gihe cy’imihango.

Bamwe muri aba bana batangaje ko kubera igiciro cyari gihanitse hari igihe banyuzagamo bagakoresha ibintu bitabahesha agaciro.

Muhawenimana Sandirine, ni umwe mubishimira iki cyemezo bitewe n’ubushobozi buke, avuga ko bwatumaga akoresha ibikoresho bitamuhesha agaciro igihe yabaga agiye mu mihango.

Abakoresha izi mpapuro z’isuku bavuga ko iki cyemezo gisanze zari zimaze kuzamuka mu giciro ku buryo zari zimaze kugera ku mafaranga y’u Rwanda 1000 zivuye ku mafaranga 500.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko ubusanzwe izi mpapuro  z’isuku zikoreshwa n’abagore bitasoraga amahoro ya gasutamo, bakemeza ko n’umusoro ku nyongeragaciro wavuyeho.

Imibare igaragaza ko nibura urupapuro rw’isuku rugura amafaranga igihumbi hangomba kuva umusoro ku nyongeragaciro ungana na 18% bisobanura ko ku mafaranga 1000 havaho 180  igasigara igura amafaranga 820.

Gukuraho uyu musoro bikaba biri mu rwego rwo korohereza abagore n'abakobwa kubona ibi bikoresho.

Hagati aho ariko abacuruzi bo bavuga ko n’ubwo uwo mwanzuro wafashwe hari ibyo bari batumije kandi basoreye  babanza bagategereza ko bibaza bikagurwa

Izi mpapuro z’isuku zije ziyongera ku bindi bintu bitumizwa hanze y’igihugu byakuriweho imisoro nk’ibikoresho by’ubuhinzi ndetse n’ikoranabuhanga.


Bonaventure CYUBAHIRO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage