AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%

Yanditswe Nov, 02 2021 19:48 PM | 76,817 Views



Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%, mu rwego rwo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no kwirinda ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ibihe.

Ibi Dr. Ngirente yabitangarije i Glasgow mu nama mpuzamahanga ku mihindagurikire y'ibihe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, nibwo abahagarariye ibihugu muri iyi nama ya COP26 bagejeje ijambo ku bayitabiriye n'abatuye Isi muri rusange.

Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Dr Ngirente yavuze ko Isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ashimangira umuhate w'u Rwanda muri urwo rugendo.

Yagize ati "Turimo guca ku ruhande inshingano dufite ku baturage bacu ndetse n'umubumbe wacu niba tudakemuye vuba na bwangu ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe. Kugabanya ubushyuhe bw'Isi ku gipimo cya dogere celcius 1.5 ndetse no kugabanya 45% y'ibyuka bihumanya ikirere birakenewe kandi bigomba gukorwa vuba na bwangu."

"Mu Rwanda turi abahamya b'ukuri b'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, imyuzure, amapfa n'inkangu byangije ibikorwa n'imitungo y'abaturage ndetse binadutwara ubuzima. Niyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku gipimo cya 38% mu myaka 10 iri imbere ndetse bikazagera ku gipimo cya zeru muri 2050."

Minisitiri w'intebe kandi yongeye guhamagarira ibihugu bitaremeza burundu amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali kwihutira ku bikora, mu nyungu z'abatuye Isi bose.

Ati "Reka nkoresha uyu mwanya nshimire buri gihugu cyemeje amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali kandi mpamagarire abasigaye bose kubikora. Nituyashyira mu bikorwa byuzuye aya masezerano yatuma ubushyuhe bugabanukaho dogere celicius 0.4 mu mpera z'ikinyejana. Igihe kirageze kandi ngo dufatanye kubyaza umusaruro amasezerano ya Paris."

Abafashe ijambo bose muri iyi nama bagaragaje ko ibigomba gukorwa byose bikwiye gukorwa vuba na bwangu, kugira ngo batabare uyu mubumbe wugarijwe n'iyangirika ry'urusobe rw'ibinyabuzima kubera ibyuka bihumanya ikirere.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage