Yanditswe Nov, 02 2021 19:48 PM | 76,817 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko bitarenze mu 2030 u Rwanda ruzaba rwagabanyije umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38%, mu rwego rwo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no kwirinda ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ibihe.
Ibi Dr. Ngirente yabitangarije i Glasgow mu nama mpuzamahanga ku mihindagurikire y'ibihe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, nibwo abahagarariye ibihugu muri iyi nama
ya COP26 bagejeje ijambo ku bayitabiriye n'abatuye Isi muri rusange.
Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Dr Ngirente yavuze ko Isi ikwiye kongera umuvuduko mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ashimangira umuhate w'u Rwanda muri urwo rugendo.
Yagize ati "Turimo guca ku ruhande inshingano dufite ku baturage bacu ndetse n'umubumbe wacu niba tudakemuye vuba na bwangu ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe. Kugabanya ubushyuhe bw'Isi ku gipimo cya dogere celcius 1.5 ndetse no kugabanya 45% y'ibyuka bihumanya ikirere birakenewe kandi bigomba gukorwa vuba na bwangu."
"Mu Rwanda turi abahamya b'ukuri b'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, imyuzure, amapfa n'inkangu byangije ibikorwa n'imitungo y'abaturage ndetse binadutwara ubuzima. Niyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku gipimo cya 38% mu myaka 10 iri imbere ndetse bikazagera ku gipimo cya zeru muri 2050."
Minisitiri w'intebe kandi yongeye guhamagarira ibihugu bitaremeza burundu amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali kwihutira ku bikora, mu nyungu z'abatuye Isi bose.
Ati "Reka nkoresha uyu mwanya nshimire buri gihugu cyemeje amasezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali kandi mpamagarire abasigaye bose kubikora. Nituyashyira mu bikorwa byuzuye aya masezerano yatuma ubushyuhe bugabanukaho dogere celicius 0.4 mu mpera z'ikinyejana. Igihe kirageze kandi ngo dufatanye kubyaza umusaruro amasezerano ya Paris."
Abafashe ijambo bose muri iyi nama bagaragaje ko ibigomba gukorwa byose bikwiye gukorwa vuba na bwangu, kugira ngo batabare uyu mubumbe wugarijwe n'iyangirika ry'urusobe rw'ibinyabuzima kubera ibyuka bihumanya ikirere.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru