AGEZWEHO

  • Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko witezweho kongerera ububasha Polisi – Soma inkuru...
  • Ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu mu Rwanda abarimu bishimiye ko leta yita ku mibereho yabo – Soma inkuru...

CHOGM2022: Abayobozi batandukanye barimo Justin Trudeau bageze i Kigali

Yanditswe Jun, 22 2022 18:34 PM | 99,749 Views



Perezida wa Kamisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yageze i Kigali aho yitabiriye inama y'abakuru b'ibihugu n'aba guverinoma mu muryango w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza Commonwealth.

Yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu saa 14h50 yakirwa n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi  Richard Tusabe.

Ibihugu 19 bya Afurika ni bimwe mu bihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth.

Afurika ni umwe mu bafatanyabikorwa ba Commonwealth, umuryango utuwe n'abasaga miliyari ebyiri na miliyoni 500.

Ibi bivuze ko abatuye Afurika ari kimwe cya kabiri cy'abaturage ibihugu bigize umuryango w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'Icyongereza kuko uyu mugabane utuwe n'abasaga miliyari 1 na miliyoni 20.

Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philip Mupango niwe wahagarariye Perezida wa Tanzania mu nama y'abakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma mu muryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza Commonwealth.

Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali saa 16h20 yakiriwe n'umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Richard Tushabe.

Tanzania ituwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 60 ikaba  yarinjiye muri Commonwealth mu 1961.

Kuri uyu wa Gatatu 18h00 nibwo indege itwaye Ministiri w'intebe wa Canada, Justin Trudeau yageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali.

Ni umwe mu bakuru b'ibihugu n'aba za Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM ibera mu Rwanda.

Akihagera, uyu munyacyubahiro yakiriwe n'umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n'ubukungu, Francis Gatare.

Canada ituwe n'abaturage basaga miliyoni 38 ikaba yarinjiye mu muryango w'ibihugu bihuriye ku rurimi rw'icyongereza "Commonwealth " mu  1931.

Uretse kuba bihuriye muri Commonwealth, Canada isangiye n'u Rwanda kuba umunyamuryango w'ibuhugu bihuriye ku rurimi rw'Igifaransa "OIF LA FRANCOPHONIE".

Mu minsi ishize, Minisitiri w'Intebe wa Canada Justin Trudeau yagiranye ibiganiro na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, ibiganiro byagarutse ku ngingo zitandukanye zerekeranye n'ibibera ku ku isi, ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Aba banyacyubahiro bombi batangaje ko bazarushaho kugira ibiganiro byimbitse ubwo Minisitiri w'intebe wa Canada azaba ari mu Rwanda yitabiriye inama ya CHOGM.


Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko witezweho kongerera ububas

Ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu mu Rwanda abarimu bishimiye ko leta yita ku mib

Bamwe mu bagize umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza basuye urwibutso

Minisiteri y'Ibidukikije yahagurukiye ikibazo cy’imiswa yangiza imyak

MINALOC yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa kwirinda

Imibare y'abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya mu mashuri ya Leta ik