Yanditswe Aug, 04 2020 07:29 AM | 34,617 Views
Kuri ubu 49% by'imigabane y'uruganda rwa sima mu Rwanda yamaze kujya ku
isoko ry'imari n'imigabane, CIMERWA ibaye ikigo cya 10 kinjiye kuri iri soko.
RDB isobanura ko kwiyongera kw'ibigo ku isoko ry'imari n'imigabane bitanga icyizere ko ubukungu bw'igihugu bugenda burushaho gukomera bushingiye ku ishoramari ry'igihe kirekire.
Ni nyuma y'imyaka 36 uru ruganda rumaze mu Rwanda rukora sima. Imigabane ingana na miliyoni
703,219,520 ni yo kuri ubu iri ku isoko
ry'mari n'imigabane ikaba ingana na 49% uru ruganda rufite naho indi migabane
ingana na 51% iragumana na sosiyete yo muri Afrika y'epfo iherutse kwegurirwa
uru ruganda (Pretori Portland ciment).
Perezida w'inama n'ubutegetsi y'uru ruganda, Rugemanshuro Regis asobanura ko impamvu yo kujya ku isoko ry'imari ari uguha amahirwe uwo ari we wese wifuza gushora imari muri uru ruganda.
Yagize ati "Ni mu rwego rwo guteza imbere imishinga imwe n'imwe iba ikomeye inaremereye, yamara gufatisha igenda neza cyane cyane nka CIMERWA aho mubona uko ubukungu bwiyongera ni na ko busines yayo itera imbere bikaba byari bigeze ko duha umwanaya abashoramari babishoboye ko ushobora kugura imigabane ukaba wakurana na business y'ikigo uko igenda ikura."
CIMERWA ibaye ikigo cya 5 cyo mu Rwanda kinjiye ku isoko ry'imari n'imigabane rigiye kumara imyaka 10 gusa rikorera mu Rwanda, mu gihe muri rusange iri soko ririho ibigo 10.
Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda(Rwanda stock Exchange) Celestin Rwabukumba asobanura ko ubwitabire muri bene iri shoramari bugenda buzamuka cyane ko ritamaze igihe mu gihugu.
Ati "Iri soko ryahuje abantu benshi kuko kugeza uyu munota amafaranga amaze
kunyura mu isoko kuva twatangira amaze kurenga miliyari na miliyoni 200
z'amadolari. Bivuze ngo abashoramari baraje, tumaze kugira konti zirenze
ibihumbi 21 kugeza uyu munsi, si abo bonyine hari n'abandi kuko hari abaza
bishyize hamwe, twavuga nk'abajya mu iterambere fund."
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'iterambere (RDB) Clare Akamanzi, asanga kwiyongera kw'ibigo ku isoko ry'imari n'imigabane, ari ikimenyetso cy'uko ubukungu bw'igihugu bugenda burushaho gushinga imizi bugizwemo uruhare rukomeye n'ishoramari rishingiye ku bwizigame bw'igihe kirekire.
Ati "Nk'ubu tugarutse ku rwego rw'inganda, umusaruro mbumbe uzikomokaho ugeze ku gipimo cya 17% uvuye kuri 15% intego akaba ari ukugera kuri 26%. Mu by'ukuri turebye ibyo tumaze kugeraho mu bukungu n'intego dufite mu bihe biri imber, biratanga icyizere cy'izamuka ry'ubukungu ryihuse. Iryo terambere rizasaba ibikoresho birimo na sima bisaba ko ubushobozi bw'uruganda bugomba kwiyongera bikazatuma mu gihe giciriritse n'ikirambye igihugu cyacu kigera ku ntego zacyo."
Usibye CIMERWA yinjiye ku isoko ry'imari n'imigabane aho umugabane umwe urimo kugura amafranga 120 ku isoko rya mbere; kuri iri soko hasanzweho ibindi bigo 4 bisanzwe bikorera mu Rwanda ni ukuvuga Bralirwa, Banki ya Kigali, I&M bank na Cristal Telecom.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
2 hours
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku mahitamo Abanyarwanda bafashe yo kongera kunga ubumwe
3 hours
Soma inkuru
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
5 hours
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
5 hours
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
May 08, 2024
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru