AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

CNLG yatangiye gahunda yo kubika imyambaro y'abiciwe muri Kiriziya ya Nyamata

Yanditswe Mar, 07 2017 17:35 PM | 2,332 Views



Komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) irimo gutunganya no kubika mu buryo bushya imyambaro y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata. Ubu buryo buzatuma iyo myambaro yazamara imyaka isaga 60 itarangirika.

Hashize ukwezi kumwe komisiyo y'igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG hamwe n'impuguke zo muri kaminuza ya Pennsylvania muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, batangiye kubika imyambaro y'abiciwe muri kiliziya ya Nyamata muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Muhoza Martin, umukozi wa CNLG ushinzwe kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside avuga ko ari igikorwa cy'ingezi mu kubungabunga amateka ya Jenoside.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Bugesera nabo basanga iki  gikorwa cyo kubika iyo myenda kiri mu bizafasha gusigasira amateka ya Jenoside muri uru rwibutso.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rubitse imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 45.000. Ni rumwe mu nzibutso 4 zasabiwe kuzajya mu murage w'isi. 

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage