AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

COHSASA yahaye igihembo ibitaro bya Faisal kubera gutanga service neza

Yanditswe Nov, 17 2016 10:53 AM | 2,322 Views



Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byahawe igihembo cy'imitangire myiza ya service gitangwa n'ikigo gishinzwe gutanga ibihembo hagendewe ku mikorere y'ibitaro COHSASA, gikorera muri Afurika y'Epfo. Abagana ibyo bitaro n'ubwo bashima imikorere myiza yabyo basanga hari service zikwiye kunozwa kurushaho.

Abagana ibitaro byitiriwe umwami Faisal  bikorera mu mujyi wa Kigali bashimira serivise bahabwa ariko bagasanga hari ibikwiye kwitabwaho kugira ngo serivice zibe nziza uko bikwiriye.

Bamwe mu baganiriye na RBA bagize bati:

-  “Serivice turazishima, zakomereza aho, ariko aba specialiste(inzobere)mu buvuzi baboneka gake, cyane cyane mu gitondo. Mbega bakwiye kongera inzobere.”

-  ''banyitayeho kuko nazanye umuntu narahebye ubuzima bwe, ariko uko iminsi ihita nsigaye mbona ko mfite umuntu muzima”

-  ''Nkurikije uko nabibonye mu Bubiligi aho nivuje, ndabona nta tandukanyirizo rihari, ndi mu cyumba gifite TV, Frigo, nk'umuntu umara iminsi hano ni ingenzi. Ikindi ibitanda byajya byegurwa hakoreshejwe telecomande nk'uko ahandi bikorwa.”

Umuyobozi w'ishami ry'imitangire ya services muri ibi bitaro Dr. Ngambe Tharcisse avuga ko bagikesha kubungabunga umutekano mu bitaro, ubwirinzi n'ubutabazi, isuku, services zitangwa amasaha yose y'umunsi, services z'abana n'ibiribwa byabo n'ibindi bigera ku 150 bashingiraho.

Umuyobozi mukuru w’ibyo bitaro Dr. Emile Rwamasirabo, avuga ko icyo gihembo kigaragaza ubwitange no gukora cyane byaranze inzego zitandukanye z'ibyo bitaro, kandi ngo hari icyizere ko n'ibindi bitaro bizakibona.

Yagize ati : ''Niba barongeye kudukorera ubugenzuzi bagasanga tugifite ubuziranenge, navuga ko mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda ari igikorwa gikomeye. Iki ni igihembo gikomeye cyasabye ko abantu bitanga, bagakora cyane. Nizeye ko mu myaka ikurikira n'ibindi bitaro byo mu Rwanda bizabona iki gihembo.”

Iki gihembo cyatanzwe n'ikigo COHSASA uretse Afurika y'Epfo, u Rwanda nirwo rukibonye mu bihugu bibarizwa munsi y'ubutayu bwa Sahara. Magingo aya Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite abaganga b'Inzobere bahoraho 34, abadahoraho 18, abaganga basanzwe 12 n'abaforomo 256.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage