Yanditswe Apr, 30 2020 09:52 AM | 36,852 Views
Igihugu cya Qatar cyashyikirije Leta y'u Rwanda toni zisaga 15 z'ibikoresho byo gukomeza kwifashisha mu guhangana n'icyorezo cya Covid 19. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko uyu ari umusanzu ukomeye mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.
Ibi bikoresho birimo udupfukamunwa,uturindantoki,amakanzu n'inkweto byambarwa n'abaganga ndetse n'ibindi bikingira amaso.Byahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Abdullah Bin Mohammed Al Sayed yavuze ko Qatar itanze iyi nkunga kubera umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi.
Yagize ati "Igihugu cya Qatar cyohereje ibi bikoresho byo gukomeza guhangana na covid 19 kubera mu by'ukuri ubushuti n'umubano utajegajega u Rwanda rusanzwe rufitanye na Qatar."
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije wakiriye ibi bikoresho, yavuze ko bituma u Rwanda rurushaho gukomeza guhangana neza n’íki cyorezo.
Ati " Icyo bisobauye ni uko umubano ari mwiza mu gihe ikibazo nk'iki kiba gihari,ibikoresho nk'ibi bishakishwa n'ibihugu bitandukanye ariko kubona batuzirikana bakabasha kutugezaho inkunga nk'iyi ni ikimenyetso ko umbano umeze neza. Ni ibikoresho twari dukeneye cyane muri ino minsi.Birumvikana ko iriya myenda ikoreshwa cyane kuko buri kanya nk'umukozi ashobora gukoresha nk'imyenda igeze kuri itanu ku munsi,uko yinjiye mu cyumba cy'uwanduye ni ko agomba kuyikuramo ikajugunywa.Ubwo rero murumva ko haba haenewe imyenda myinshi kugira ngo buri gihe cyose ari abaforomo ari abaganga,ari ababazaniye ibiryo bagomba kuba bafite imyenda ikwiriye kugira ngo batandura mu gihe bagiye mu cyumba kirimo ufite iriya ndwara."
Ibi bikoresho u rwanda rwahawe na Qatar, bifite agaciro ka Miliyoni irenga y'amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari y’amanyarwanda.Minisitiri w'Ubuzima avuga ko ushyizemo n'ibyo Leta yaguze u Rwanda rufite ibikoresho nk'ibi byakora nibura amezi 3.
TWIBANIRE Théogène
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru