AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

COVID19: Qatar yahaye u Rwanda toni zisaga 15 z'ibikoresho byo kwa muganga

Yanditswe Apr, 30 2020 09:52 AM | 36,852 Views



Igihugu cya Qatar cyashyikirije Leta y'u Rwanda toni zisaga 15 z'ibikoresho byo gukomeza  kwifashisha mu  guhangana n'icyorezo cya Covid 19. Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko uyu ari umusanzu ukomeye mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi.

Ibi bikoresho birimo udupfukamunwa,uturindantoki,amakanzu  n'inkweto byambarwa n'abaganga  ndetse n'ibindi bikingira amaso.Byahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda Abdullah Bin Mohammed Al Sayed yavuze ko Qatar itanze iyi nkunga  kubera umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Yagize ati "Igihugu cya Qatar cyohereje ibi bikoresho byo gukomeza guhangana na covid 19 kubera mu by'ukuri ubushuti n'umubano utajegajega u Rwanda rusanzwe rufitanye na Qatar."

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije wakiriye ibi bikoresho, yavuze ko bituma u Rwanda rurushaho gukomeza guhangana neza n’íki cyorezo.

Ati " Icyo bisobauye ni uko umubano ari mwiza mu gihe ikibazo nk'iki kiba gihari,ibikoresho nk'ibi bishakishwa n'ibihugu bitandukanye ariko kubona batuzirikana bakabasha kutugezaho inkunga nk'iyi ni ikimenyetso ko umbano umeze neza. Ni ibikoresho twari dukeneye cyane muri ino minsi.Birumvikana ko iriya myenda ikoreshwa cyane kuko buri kanya nk'umukozi ashobora gukoresha nk'imyenda igeze kuri itanu ku munsi,uko yinjiye mu cyumba cy'uwanduye ni ko agomba kuyikuramo ikajugunywa.Ubwo rero murumva ko haba haenewe imyenda myinshi kugira ngo buri gihe cyose ari abaforomo ari abaganga,ari ababazaniye ibiryo bagomba kuba bafite imyenda ikwiriye kugira ngo batandura mu gihe bagiye mu cyumba kirimo ufite iriya ndwara."

Ibi bikoresho u rwanda rwahawe na Qatar, bifite agaciro ka Miliyoni irenga y'amadolari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari y’amanyarwanda.Minisitiri w'Ubuzima avuga ko ushyizemo n'ibyo Leta yaguze u Rwanda rufite ibikoresho nk'ibi byakora nibura amezi 3.

TWIBANIRE Théogène



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage