Yanditswe Dec, 06 2022 16:44 PM | 134,459 Views
Polisi yu Rwandayasabye abakeneye
gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura
atari ukuza kugerageza amahirwe.
Hashize iminsi itatu ibibazo byo kwiyandikisha gukora ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga inzego zibishinzwe zibikemuye, ni ibintu byashimishije abashaka gukorera izi mpushya ariko bagifiteho impungenge.
Twagirumukiza Vincent wiga gutwara ikinyabiziga yagize ati “Narishimye kuko ndashaka gukorera indi kategori.”
Abigisha gutwara ibinyabiziga bavuga ko kuba abiga gutwara ibinyabiziga bazi gahunda y'ibizamini, bibafasha kwitegura neza ibizamini.
Umuyobozi w'ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga Irembo, Israel Bimpe avugaa ko urubuga rw’abakora ibizamini byo gutwara imodoka rutazongera gufunga.
Yagize ati “Umuhigo ni uko abantu bazajya bahora biyandikisha, igihe cyose bakeneye iyi serivisi guhera ubu iyi serivisi izajya iboneka nk’uko izindi serivisi zitangirwa ku Irembo ziboneka igihe uyisabiye ugahita uyibona.”
Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP John Bosco Kabera we asaba abashaka gukora ibi bizamini kwihugura bihagije hagamijwe kugabanya umubare w’abatsindwa.
Ati“Ugomba kuza mu kizamini witeguye, bakiga neza nta kugerageza amahirwe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, nta kugerageza amahirwe yo kumenya amategeko kuko niyo agufasha kugenda mu muhanda neza.”
Guhera ku wa Gatandatu ushize kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bashaka izi serivisi barenga ibihumbi 80, muri bo abagera ku bihumbi 60 bamaze kwishyura ndetse bahabwa gahunda y'igihe bazakorera ibizamini.
Fiston Felix Habineza
Byinshi kuri Dr Ngabonziza wavumbuye ubwoko bushya bw'igituntu
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Abahinga mu cyanya cya Nasho bahangayikishijwe n’ikibazo cy'imvubu zibonera
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga Kongo ubwayo ariyo ikwiye gukemura ibibazo ifite
Jan 28, 2023
Soma inkuru
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kub ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Muhanga bemeye kwita ku mutekano w’ikiraro gishya kibahuza n’abo muri Gaken ...
Jan 27, 2023
Soma inkuru
Umuryango mpuzamahanga wongeye gusabwa kurwanya imvugo zimakaza urwango
Jan 27, 2023
Soma inkuru