Yanditswe Dec, 06 2022 16:44 PM | 134,883 Views
Polisi yu Rwandayasabye abakeneye
gukorera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, kujya babanza bakitegura
atari ukuza kugerageza amahirwe.
Hashize iminsi itatu ibibazo byo kwiyandikisha gukora ibizamini bya burundu byo gutwara ibinyabiziga inzego zibishinzwe zibikemuye, ni ibintu byashimishije abashaka gukorera izi mpushya ariko bagifiteho impungenge.
Twagirumukiza Vincent wiga gutwara ikinyabiziga yagize ati “Narishimye kuko ndashaka gukorera indi kategori.”
Abigisha gutwara ibinyabiziga bavuga ko kuba abiga gutwara ibinyabiziga bazi gahunda y'ibizamini, bibafasha kwitegura neza ibizamini.
Umuyobozi w'ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga Irembo, Israel Bimpe avugaa ko urubuga rw’abakora ibizamini byo gutwara imodoka rutazongera gufunga.
Yagize ati “Umuhigo ni uko abantu bazajya bahora biyandikisha, igihe cyose bakeneye iyi serivisi guhera ubu iyi serivisi izajya iboneka nk’uko izindi serivisi zitangirwa ku Irembo ziboneka igihe uyisabiye ugahita uyibona.”
Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda, CP John Bosco Kabera we asaba abashaka gukora ibi bizamini kwihugura bihagije hagamijwe kugabanya umubare w’abatsindwa.
Ati“Ugomba kuza mu kizamini witeguye, bakiga neza nta kugerageza amahirwe mu kizamini cyo gutwara ibinyabiziga, nta kugerageza amahirwe yo kumenya amategeko kuko niyo agufasha kugenda mu muhanda neza.”
Guhera ku wa Gatandatu ushize kugeza ubu abamaze kwiyandikisha bashaka izi serivisi barenga ibihumbi 80, muri bo abagera ku bihumbi 60 bamaze kwishyura ndetse bahabwa gahunda y'igihe bazakorera ibizamini.
Fiston Felix Habineza
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru