Yanditswe Sep, 24 2019 08:47 AM | 8,466 Views
Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Kongo biratangaza ko imitwe yitwaje intwaro muri
Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo itazakomeza kwihanganirwa, kandi ko
n'abaturage bakwiye kumva ububi bw'ibikorwa byayo muri icyo gihugu n'ingaruka
igira ku Rwanda.
Ibi intumwa z’ibihugu byombi zabitangarije mu nama yazihurije i Kigali kuri uyu wa Mbere
Ni inama yo mu rwego rwa tekiniki, abagize Komisiyo z'impande zombi baganiriye ku myitwarire y'iyo mitwe n'ibibazo
iteza mu tuce iherereyemo.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo mpuzaturere igamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Clovis MUNIRHE avuga ko nyuma y'urupfu rw'uwari umuyobozi wa FDLR, Sylvestre Mudacumura, hagomba kongerwa mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro bikajyana n'ibikorwa by'ubukangurambaga kugira ngo abaturage bareke gukorana n'iyo mitwe kuko idindiza iterambere n'amahoro arambye.
Yagize ati ''Nk'uko mubizi, uko ibibazo by'umutekano bihagaze muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo, bigira ingaruka ku Rwanda. N'ubwo Mudacumura yapfuye, ariko hari n'abandi, nkaba nkeka ko ibintu bizagenda neza, ariko na none ari na ho nshingira nsaba ko inzego zirebwa n'iki kibazo ku mpande zombi zakwihutisha ibikorwa byo kurandura burundu umutwe wa FDLR. Ikindi kigomba kandi cyatanga igisubizo kirambye ni ukwegera abaturage no kubumvisha uruhare rwabo.''
Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Séraphine Mukantabana avuga ko hashingiwe ku bushake bw'abakuru b'ibihugu ndetse n'akazi komisiyo ishinzwe iki kibazo muri DRC ikora, bitanga icyizere cyo kurangiza burundu ikibazo cya FDLR.
Yagize ati ''Ikigaragara, kubera ubushaka bw'abakuru b'ibihugu byombi, ubu ikibazo cyarahagurukiwe. Umusaurro tubona twawubonye, mbere wabonaga ko abayobozi babo bavugaga ibintu bisa n'ibirimo imbereka, bidafashe. Ariko ubu ibintu birafatika. Ikindi dushima ni uko bashaka kubifatanyamo n'abaturage (Approche communautaire), gufatanya n'abaturage kumvisha abari mu mitwe yitwaje intwaro ku bayivamo, aba FDLR bakabereka inzira zitaha iwabo. Abashaka kugira imitwe ikomeye bazaraswa, hari ababizobereye bazabarasa.''
Komisiyo mpuzaturere igamije kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu bushakashatsi yakoze, yagaragaje ko mu burasirazuba bw'icyo gihugu habarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 100.
Iyo mitwe ikunze kugaragara mu mashyamba no mu duce ducukurwamo amabuye y'agaciro, igahoza ku nkeke ikanica abaturage baho no gufata ku ngufu abagore bo muri icyo gihugu.
Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare mu Rwanda ivuga ko mu myaka 22 imaze igiyeho yacyuye inasubiza mu buzima busanzwe abarwanyi basaga gato ibihumbi 12.
Inkuru mu mashusho
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/W5KABt3J_pk" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru