Yanditswe May, 16 2022 19:55 PM | 124,004 Views
Ubuyobozi bw’icyambu cya Djibouti bwashimangiye ko bufite ubushake bwo gukorana n’abikorera bo mu Rwanda, cyane ko iki cyambu kirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibicuruzwa bibashe kwihuta.
Bamwe mu bikorera bo mu Rwanda bagaragaza inyungu ikomeye yo kunyuza ibcuruzwa
ku cyambu cya Djbouti, kuko bigabanya igihe bimara mu nzira.
Icyambu cya Djibouti ni kimwe mu bifatiye runini imigabane hafi ya yose y’isi bitewe n’uko aho gihereye mu ihembe rya Afurika hanyuzwa ibicuruzwa byerekeza cyangwa biva ku mugabane wa Afurika nyirizina, umugabane wa Aziya, u Burayi ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati.
Umuyobozi wa sosiyete icunga imizigo itwarwa muri za contineri (SGTD) Abdillahi Adaweh Sigad, ashimangira ko icyerekezo cy’iki cyambu harimo no gukorana byihariye n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iki cyambu gifite gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa izwi nka Sea Air cargo aho ibicuruzwa bizajya bigezwa ku cyambu bikoherezwa ku bibuga by’indege biciye mu nzira ya gari moshi bikoherezwa mu bihugu hakoreshejwe indege, aho nk’ibije mu Rwanda byanyuzwa i Addis Abeba muri Ethiopia.
Bamwe mu bikorera bo mu Rwanda basanga iyi ari inyungu ikomeye, kuko ubu buryo buzajya bugabanya igihe ibicuruzwa bimara mu nzira nkuko bishimangirwa n’umuhuza w’abikorera bo mu Rwanda n’icyambu cya Djibouti Kayombya Derrick.
Iki cyambu cya Djibouti gite ibice 6 by’ingenzi bitewe ibicuruzwa ibi bigafasha kugenzura imikorere yacyo.
Umuyobozi w’igice cyahariwe uruhurirane rw’ibicuruzwa byambukiranya imipaka biciye mu gice cya Doraleh, Djama Ibrahima Darar avuga ko bifuza ko imibanire myiza u Rwanda na Djibouti bifitanye izakomeza gushimangirwa n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Igihugu cya Djibouti gituwe n’abaturage basaga gato miliyoni 1, gusa kikagira ubuso buyingayinga ubw’u Rwanda kuko ari kilometero-kare ibihumbi 23. Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ahanini ku bikorwa by’icyambu cya Djibouti ari nawo murwa mukuru wayo hakiyongeraho n’amafranga aturuka mu butaka iki gihugu gikodesha ingabo z’ibihugu by’amahanga zihacumbitse.
Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru