Yanditswe Jun, 26 2019 23:02 PM | 4,867 Views
Minisitiri w'Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente aravuga ko abahinzi b'Abanyafrika bakeneye guhabwa ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhinzi kugira ngo uyu mugabane uzabashe kugera ku ntego wihaye zo kuzamura ubukungu.
Ministre w'intebe witabiriye inama ya 4 yiga ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buhinzi nk'imbarutso y'izamuka ry'ubukungu bwa Afrika no gukemura ikibazo cy'ibiribwa, yasobanuye ko kugira ngo uyu mugabane ushobore kugera kuri izi ntego bisaba ko abahinzi bahabwa ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.
Yagize ati “Abahinzi b'abanyafrika bakeneye ubumenyi bukwiye no kubegera bigagije kugira ngo basobanurirwe uko umusaruro wakwiyongera, gusobanurirwa ubuhinzi bugezweho no guhangana n'ingorane zihari.”
Yavuze ko u Rwanda rufite intego yo kugera ku bukungu buciriritse mu mwaka wa 2025 n'ubukungu bwo hejuru mu mwaka wa 2050.
Imibare igaragaza ko muri Afrika ubuhinzi bukorwa n'abari hejuru ya 70% by'abatuye uyu mugabane, bukaba bunihariye 32% by'umusaruro mbumbe w'ibihugu.
Hashize imyaka hafi 5 hashyizweho ihuriro rigamije gukora ubuvugizi ku ngamba zikwiye gufatwa mu buhinzi ku mugabane wa Afrika, iri huriro rya Afrika n'Uburayi rizwi nka Malabo MontPellier Forum, inzego zitandukanye zivuga ko ari imwe mu nzira zo kwigobotora ibibazo umugabane wa Afrika ufite mu rwego rw'ubuhinzi.
Prof Joachim Von Braun, umwe mu bayobozi bakuru ba Malabo MontPellier yavuze ko mu cyarourubyiruko rukeneye kugera ku ikoranabuhanga,
Ati “Hakenewe ko ibitekerezo byabo byumvikana. Tuzi twese ko urubyiruko rukeneye akazi kandi mu byaro si rwinshi rufite akazi, ni yo mpamvu by'umwihariko ikoranabuhanga mu buhinzi ryakwihutishwa.”
Uwigeze kuba ministre w'intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn asobanura ko imishinga ibihugu bya Afurika bifite ikwiye gusaranganywamo ubumenyi kugirango igirire abanyafrika bose akamaro.
U Rwanda ruri mu bihugu 7 biri imbere muri Afrika bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ririmo irebana no kumenya ibiciro, guhabwa amakuru atandukanye arebana n'ubuhinzi n'ibindi.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana asanga abahinzi bakwiye gukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe.
Ibihuhu 7 bimaze gutera intambwe igaragara mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buhinzi harimo Cote d'Ivoire, Ghana, Kenya, Maroc, Nigeria, u Rwanda na Senegal.
Inkuru ya Jean Claude Mutuyeyezu
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru