Yanditswe Nov, 27 2019 08:11 AM | 9,535 Views
Abagize Ihuriro Mpuzamahanga Riharanira
impinduramatwara mu buhinzi, AGRF mu magambo ahinnye y’Icyongereza, basanga
kongera ishoramari mu buhinzi ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga ari bimwe mu
bintu by’ingenzi bizafasha uyu mugabane kugera ku ntego zawo zo kwihaza mu
biribwa bitarenze 2063.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyicaro cy’iri huriro mu Rwanda.
Abafatanyabikorwa mu buhinzi ku mugabane wa Afurika bagaragaza urubyiruko rwihariye 70% by’abatuye uyu mugabane, nk’amizero akomeye yatuma wigobotora inzira isa n’iyabaye akarande.
Aba bafatanyabikorwa bibumbiye mu ihuriro riharanira impinduramatwara mu buhinzi muri Afurika AGRF, bavuga ko miliyoni 33 z'abahinzi muri Afurika ari bo kugeza ubu bakoresha ikoranabuhanga kandi 71% byabo ngo baka ari urubyiruko ruri munsi y'imyaka 35.
Umuyobozi w’Umuryango uharanira impinduramatwara mu buhinzi muri Afurika AGRA, Dr Agnes Kalibata agaragaza ikoranabuhanga nk’igikoresho gikomeye urubyiruko rwakifashisha mu kuvugurura ubuhinzi.
Yagize ati ‘‘Urubyiruko rwumva neza ubuhinzi kuko rufite ubumenyi bitewe n’uko babyize, cyangwa bakanabisoma bifashishije n'ikoranabuhanga. Ikindi ni uko hari akazi kenshi hanze y'ubuhinzi bijyanye no guha serivisi uru rwego ubwo rero ikoranabuhanga ryongereye amahirwe menshi uru rwego kuko usabwa kwicara gusa ugakoresha ubwenge bwawe kandi ibi ni byo urubyiruko rukungahayeho cyane, imbaraga zawe, ubwonko bwawe n’ubushatse bwawe bwo gushaka igisubizo cy'ibibazo biri hano hanze kuko ni amahirwe kuri buri kibazo.’’
Uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya AGRF avuga ko hacyenewe ishoramari rihagije mu buhinzi.
Ati ‘‘Twemeranyije nk'abayobozi b’abanyepolitiki ko nibura 10% by'ingengo y'imari ya buri mwaka yajya mu buhinzi; ubwo ndakeka muri ubu buryo leta z'ibihugu byo muri Afurika biteguye kandi biyemeje twakemura bimwe mu bibazo by'imari.’’
Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente watangije iyi nama avuga ko gushakira ibisubizo inzitizi ubuhinzi bufite ari kimwe mu byatuma uru rwego rwitabirwa na benshi by’umwihariko urubyiruko.
Ati ‘‘Urwego rw'ubuhinzi muri Afurika rwiganjemo cyane abakuze, ibi biterwa n’uko urubyiruko rubona uru rwego rw'ubuhinzi nk'ahantu hatabakurura mu bucuruzi. Kugira ngo bitabire uru rwego birasaba ko hagabanywa imbogamizi zirimo kugira ngo hakurure ishoramari kandi urubyiruko rukomeze kongererwa ubushobozi, n'abandi bahinzi babashe gukoresha ikoranabuhanga kuko ryatuma urwego rw’ubuhinzi rubyiganirwa kandi rwunguka.’’
Buri mwaka Afurika itumizza ibiribwa bifite agaciro ka miriyari 35 z'amadorali y'Amerika hanze y’uyu mugabane. Iri huriro mpuzamahanga ku iterambere ry'ubuhinzi AGRF rimaze gushora miliyoni zisaga 10 z'amadorali mu bikorwa by'ubuhinzi no kurwanya ihindagurika ry'ikirere mu gihe intego ari ukuzashora asaga miriyari 25 z'amadorali bitarenze 2022.
Inkuru mu mashushoKWIZERA Bosco
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru