Yanditswe Sep, 13 2019 17:35 PM | 14,162 Views
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EALA baravuga ko indwara zandura ari inkomyi ikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu. Bikaba biri muri urwo rwego abagize itsinda rya komisiyo ishinzwe ibikorwa rusange muri iyi nteko bari bamaze iminsi 3 bakoraniye i Kigali bafashe umwanya wo gusesengura aho ibihugu bigize uyu muryanago bihagaze mu kwirinda icyorezo cya Ebola.
Kenya ni cyo gihugu rukumbi mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kidahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, aho icyorezo cya Ebola gikomeje kugarika ingogo.
Ikibazo cya Ebola gishishikaje cyane Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ikibona nk’intambamyi ikomeye ku kwishyira hamwe kw’ibihugu. Bamwe mu badepite bagize komisiyo ishinzwe ibikorwa rusange bari bamaze iminsi 3 bakoraniye i Kigali,bavuga ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola.
Depite Oda Gasinzigwa yagaragaje ubwo
bufatanye ari nk’uruti rw’umugongo mu kurwanya Ebola.
Yagize ati "Iki kibazo kimaze kugaragara hari ibyakozwe mu gihugu, ariko hari n’ukuntu begereye ibihugu bifite ibyo bibazo kugira ngo bashyire hamwe uburyo bw’imikorere n'imikoranire, kubera ko icyo kibazo utagikemurira mu gihugu kimwe, tukaba rero twifuza tunasaba ko ibi ngibi byakomeza ni urugero rwiza u Rwanda rwatanze ubu ngubu twizeye ko n’ibindi bihugu nkuko byemewe muri gahunda y'imikoranire ni ugukurikirana tugashyira imbaraga mu gukorana kuko iyo dukoranye biroroha."
Dr José Nyamusore ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, yagaragaje ko umuco nyarwanda ufite uruhare rukomeye mu kwirinda icyorezo cya Ebola.
Yagize ati "Ni ikibazo cy’imico n’imigenzo, mu Rwanda se turya uducurama twebwe. Dufite imigenzo yacu nk’Abanyarwanda kandi mu by'ukuri biraturinda, ntabwo turyagagura icyo ubonye cyose oya ! Agacurama ni ko gafite iyo virus kabana na yo ni na yo mpamvu ubutumwa duha abaturage uhuye n'inymanswa yapfuye irinde kuyikoraho, njyEwe njya mbivuga nta ebola tuzagira ni yo mpamvu tubwira abaturage muturinde iyo mwambutse."
Depite muri EALA, Aden Abdikadir ukomoka mu gihugu cya Kenya avuga ko hakwiye kureberwa hamwe icyatuma abaturage bagira umutuzo bityo abagenda muri ibi bihugu bakagenda nta rwikekwe .
Yagize ati "Twifuza ko abaturage bagenda muri ibi bihugu bagenda batuje, mu gihe bari nko mu bucuruzi ndetse n’ibindi bituma bagenda muri aka gace, batavuga ko bashobora guhura nikibazo icyaricyo cyose. Kimwe muri ibyo bibazo ni ebola nk'imwe mu ndwara z’ibyorezo kandi ikwirakwira cyane bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu muri aka gace. Kuko iyo umuntu ayifite akajya mu kindi gihugu bituma ayanduza abandi, bikagira ingaruka ku gihugu avuyemo ndetse nicyo ajyiyemo.”
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byashyize umukono ku muasezerano y’ubufatanye mu kurwanya icyorezo cya Ebola.Uretse ubukangurambaga,Leta yashyizeho uburyo butandukanye bwo gupima iki cyorezo ku mipaka no ku kibuga cy’indege ndetse hashyizwe ho ahantu 7 ho gukarabira intoki ku baturage binjira mu gihugu.
Ku bufatanye na n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS abantu bagera ku bihumbi 3 bakora mu bijyanye n’ubuzima bahawe urukingo,igikorwa RBC ivuga ko gikomeje.
Inkuru mu mashusho
MUTESI Elisabeth
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru