AGEZWEHO

  • RIB yerekanye abasore babiri bakekwaho kwiba amadorali ya Amerika asaga 9000 – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya Malaria – Soma inkuru...

EU itangaza ko izakomeza gushyingikira u Rwanda mu nzego zinyuranye

Yanditswe Mar, 08 2021 21:18 PM | 68,381 Views



Perezida w'Inama y'abakuru b'ibihugu byibumbiye mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi Charles Michel aratangaza ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira u Rwanda mu iterambere ry'inzego zirimo ikoranabuhanga no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.

Ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w'uruzinduko arimo mu Rwanda.

Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu mu muryango w'ubumwe bw'u Burayi, Charles Michel, yasuye ikigo WesterWelle cy'Abadage ariko gikorera mu Rwanda, kikaba kinaterwa inkunga n'Umuryango w'ubumwe bw'u Burayi.

Yasobanuriwe gahunda y'iki kigo yo gufasha urubyiruko kuzamura imishinga yarwo y'ikoranabuhanga ikaguka, ashimangira ko ubumwe bw'Uburayi bwiteguye gushyigikira imishinga nk'iyi mu Rwanda ikagera no mu yindi mijyi.

Yagize ati "Ni iby'agaciro gakomeye ku muryango w'Ubumwe bw'u Burayi gufatanya na Afurika muri rusange n'u Rwanda by'umwihariko cyane cyane mu iterambere ry'ikoranabuhanga. Nk'u Burayi, kwita ku mihindagurikire y'ikirere n'iterambere ry'ikoranabuhanga, ni ibintu 2 by'ingenzi dushyize imbere muri iki gihe, turifuza rero gushimangira ubu bufatanye hagati ya Afirika n'u Burayi. Mu gihe muri uyu mwaka uyu mushinga uzaba ugana ku musozo, turifuza ko wakomeza ari nayo mpamvu twiyemeje kongera gushoramo imari kugirango uretse Kigali, no mu yindi mijyi yo mu Rwanda tuhabone imishinga nk'iyi ikorerwa hano. Tuzakomeza rero ubufatanye n'u Rwanda muri iki cyerekezo cyo guteza imbere ikoranabuhanga.'

Charles Michel kandi yasobanuye ko muri uru ruzinduko yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu Paul Kagame byibanze ku butwererane hagati y'impande zombi.

Ati "Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana na politiki muri iki gihe tunagaruka ku butwererane mu buryo burambye hagati y'u Rwanda n'Ubumwe bw'u Burayi. Twiyemeje rero gushyigikira Leta mu bikorwa byayo byo guteza imbere iki gihugu. Twanaganiriye ku ngingo zirebana n'akarere kuko ituze n'umutekano ari inzitizi ikomeye ku mugabane wose n'Isi muri rusange, tunagira umwanya mwiza wo gusangira ibitekerezo no gusesengura ibibazo bitandukanye."

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Paul Kagame na we yagaragaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Charles Michel. Aha umukuru w'igihugu yagize ati "Nagiranye inama y'ingirakamaro na Charles Michel. Twishimiye yiyemeje gushimangira ubufatanye hagati ya Afurika n'u Burayi harimo n'inzego z'abikorera z'impande zombi. Tuzakomeza imikoranire no mu isaranganywa ry'inkingo za COVID19 no mu micungire y'iki cyorezo muri rusange n'ibindi bishobora kwaduka mu bihe biri imbere."

Kugeza ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimirwa uko byitwaye mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19 by'umwihariko ibikorwa byo gutanga inkingo kandi hose mu gihugu, ari na yo mpamvu nyamukuru y'uruzinduko rwa Charles Michel, Perezida w'inama y'abakuru b'ibihugu bihuriye mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi. 

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage