AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

EXPO: Imurika n'imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda ryatangiye

Yanditswe Nov, 28 2018 22:23 PM | 11,595 Views



Nyuma yaho bigaragariye ko mu myaka 3 ishize ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanyutse ku gipimo cya 4% gusa, minisiteri y'ubucuruzi n'inganda iratangaza ko harimo gusuzumwa ingamba zashyirwaho ngo bigabanyuke kurushaho.

Gahunda y'igihugu igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda, imaze imyaka 3 itangiye. Bamwe mu banyenganda n'abanyabukorikori bitabiriye iyi gahunda ku ikubitiro, bavuga mu mbogamizi bahura nazo ku isoko, harimo imyumvire itariyo ya bamwe mu baguzi b’imbere mu gihugu.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ( PSF) narwo rugaragaza ko kubera gahunda ya Made in Rwanda, hari bimwe mu bicuruzwa bitakiri ngombwa ko biva mu mahanga, nkuko bisobanurwa na Stephen Ruzibiza, umuyobozi mukuru wa PSF. Ati, "...Ntabwo sectors zose twari twazihaza kuburyo dushobora kuvuga ngo dushyizeho akadomo ntihagire ibyongera guturuka hanze ibintu byose nibikorerwe hano mu Rwanda. Niba tugiye mu by’ubwubatsi ni urugero sima (cement), amabati n’amakaro, nta mpamvu yo kujya kuzikura hanze kuko ku isoko ryo mu Rwanda biba bihari bihagije. Niho emphasis iri mu bijyanye no guteza imbere made in Rwanda.

Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda, MINICOM, nayo ivuga ko nta muguzi wari ukwiye kwirukira ku isoko ryo mu mahanga kandi ibicuruzwa agiye kugurayo abisize imbere mu gihugu. Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Hakuziyaremye Soraya, asobanura ko kugabanya ingano y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bitihuta ku muvuduko umwe n’ibyoherezwa mu mahanga akaba ariyo mpamvu inzego bireba zafashe ingamba zizatuma ibikorerwa mu Rwanda bidakomeza gutumizwa hanze yarwo. Yagize ati.."Ibyo twe tuvana mu mahanga byagabanyutseho gato cyane, 4%. Ubu turimo gukora indi 'policy ya import substitution' kugirango turebe aho tugomba gushyira imbaraga kugirango tugabanye ibiva mu mahanga. Abantu bitabiriye muri iyi myaka 3 ishize kohereza hanze, ariko ntabwo twakomeje kwita cyane ku byinjira kugirango tubigabanye, icyo rero tukaba tugomba kucyitaho."

Nubwo ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 69% hagati ya 2015 na 2017, agaciro kabyo kakava kuri miliyoni 559 muri 2015 kagera kuri miliyoni 944 z’amadorali ya Amerika muri 2017, ku rundi ruhande ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanyutseho 4% gusa. 

Kuva kuri uyu wa gatatu, ku cyicaro cy’urugaga rw’abikorera mu Rwanda I Gikondo mu mujyi wa Kigali, ku nshuro ya 4 hatangiye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda, Made in Rwanda Expo, rikaba ryaritabiriwe n’abamurika 450, umubare wabo ukaba warazamutse ugereranyije n’inshuro 3 zabanje.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage