Yanditswe May, 10 2019 08:13 AM | 8,030 Views
Abagenerwabikorwa b’ikigega cya leta gitera inkunga
abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi FARG baratangaza ko
babangamiwe n’ikibazo cyo kudahabwa imiti ibavura nk'uko byari bisanzwe.
Ni mu gihe hashize hafi amezi abiri aba batavurwa. FARG yo ivuga ko iki kibazo cyatewe no kuvugurura imikoraniro yayo n'aya mafarumasi.
Iki kibazo cyatangiye guhera mu ntangiriro z’ukwezi
kwa 2 uyu mwaka ubwo Abagenerwabikorwa b’ikigega cya leta gitera inkunga
abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi FARG batangiye kudahabwa
imiti muri za farumasi iki kigo cyari gisanzwe gikorana nazo zigera ku 8 ziri
mu turere 3 tugize Umujyi wa Kigali ndetse no mu mu Karere ka Huye.
Izi Farumasi zigera ku 8 zikorana na FARG zafashe icyemezo cyo guhagarika igikorwa cyo guha imiti abo bagenerwabikorwa ba FARG bitewe n'uko amasezerano y’umwaka zari zifitanye na FARG yari yarangiye nk'uko umukozi w'imwe muri izi farumasi yabibwiye RBA.
Umuyobozi Mukuru w'ikigega FARG Theophile Ruberangeyo avuga ko iki kibazo cyatewe n'uko ubuyobozi bw'ikigega bwagiriwe inama yo kongera kunoza neza uburyo aba bagenerwabikorwa bahabwa imiti ndetse banifuza no kongeramo izindi farumasi bituma habamo gutinda.
Yizeza ko umunsi kuwa Gatanu tariki 10 Gicurasi hazasinywa amasezerano n’izo farumasi ku buryo guhera kuwa Mbere tariki 13 Gicurasi cyangwa kuwa Kbairi tariki 14 Gicurasi bashobora servici nk’uko bari basanzwe bazibonera hafi yabo.
Theophile Ruberangeyo, Umuyobozi Mukuru w'ikigega FARGBuri kwezi iki kigo cya FARG gitanga amafaranga asaga miliyoni 200 buri kwezi yishyurwa izi farumasi n'ibitaro ku buryo buri mwaka hishyurwa miliyari imwe isaga y'amafaranga y'u Rwanda.
Muri iyi myaka 25 ishize, leta y' u Rwanda ibinyujije mu kigega FARG, imaze kwishyura amafaranaga asaga miriyari 19 yagiye mu gikorwa cy'ubuvuzi harimo na 428 bavuriwe mu mahanga.
Inkuru ya Bosco Kwizera
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru