AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Rwanda FDA yasabye abaturage kwitwararika ku biribwa bitujuje ubuziranenge

Yanditswe Jun, 07 2021 16:32 PM | 35,982 Views



Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, kivuga ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima, bityo abaturage bakaba basabwa kwitwararika kuri ibi biribwa bitujuje ubuziranenge kuko ari intandaro y’indwara zikomeye nka cancer na Diabete.

Ibi byagarutsweho kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa.

Mu masoko atandukanye ni hamwe muhagaragara ibirirwa by'ubwoko butandukanye, bamwe mu baturage bavuga baha agaciro ubuziranenge bwabyo mu gihe bagiye guhaha.

Uwitwa Habimana Onesphore yagize ati “Ifi iyo yamaze kwangirika iba imeze nk’uburozi, iyo uyiriye igutera mu nda. Ifi nziza iba itukura ku matwi, iyo atari nziza mu matwi haba harahindutse umukara.”

Musengimana Marceline we agira ati “Kugira ngo tubone isombe nziza turayironga tugashyiramo n’ibirungo byose bikenewe, kuyirya itatungajiwe neza, yatera ikibazo umuntu wayirya, bisaba kwitwararika isuku umuntu ayirinda imyanda irimo imicanga.”

Uwuzuyinema Frank ukora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto z’amoko anyuranye, avuga ko kwitwararika ubuziranenge bw’ibiribwa bitangira mu gihe cyo kubihinga.

Ati “Iyo ubonye imbuto nziza y’imboga n’imbuto, nicyo cya mbere gifasha mu gukurikirana umusaruro bizatanga, dutoranya neza imbuto tugashyiramo ifumbire y’umwimerere ituma igihingwa gikura neza, iyo cyeze umuntu akakigura akakirya, aba yizeye ko nta ngaruka ku buzima zaturuka ku ifumbire.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA Alexis Gisagara, avuga ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima.

Yagize ati “Ibiribwa bitujuje ubuziranenge bifite ingaruka ku muntu, hari indwara nka diabete, cancer n’izindi ndwara zitandura akenshi ziterwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge. Imibare ya Minisante igaragaza ko imibare y’abafite izo ndwara igenda izamuka. Icyo dusaba abantu ni ukureba ko ibyo bagiye kurya byujuje ubuziranenge.”

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa abantu bagirwa inama yo guhitamo ibiribwa byujuje ubuziranenge kugira ngo basigasire ubuzima bwabo.

Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko ku isi buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziturutse ku byo baba bariye, mu gihe abagera ku bihumbi 420 bapfa buri mwaka bazize ibyo kurya bihumanye bariye, 40% byabo ni abana bafite munsi y'imyaka itanu.


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage