Yanditswe Jun, 07 2021 16:32 PM | 35,982 Views
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, kivuga
ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima, bityo
abaturage bakaba basabwa kwitwararika kuri ibi biribwa bitujuje ubuziranenge kuko
ari intandaro y’indwara zikomeye nka cancer na Diabete.
Ibi byagarutsweho kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa.
Mu masoko atandukanye ni hamwe muhagaragara ibirirwa by'ubwoko butandukanye, bamwe mu baturage bavuga baha agaciro ubuziranenge bwabyo mu gihe bagiye guhaha.
Uwitwa Habimana Onesphore yagize ati “Ifi iyo yamaze kwangirika iba imeze nk’uburozi, iyo uyiriye igutera mu nda. Ifi nziza iba itukura ku matwi, iyo atari nziza mu matwi haba harahindutse umukara.”
Musengimana Marceline we agira ati “Kugira ngo tubone isombe nziza turayironga tugashyiramo n’ibirungo byose bikenewe, kuyirya itatungajiwe neza, yatera ikibazo umuntu wayirya, bisaba kwitwararika isuku umuntu ayirinda imyanda irimo imicanga.”
Uwuzuyinema Frank ukora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto z’amoko anyuranye, avuga ko kwitwararika ubuziranenge bw’ibiribwa bitangira mu gihe cyo kubihinga.
Ati “Iyo ubonye imbuto nziza y’imboga n’imbuto, nicyo cya mbere gifasha mu gukurikirana umusaruro bizatanga, dutoranya neza imbuto tugashyiramo ifumbire y’umwimerere ituma igihingwa gikura neza, iyo cyeze umuntu akakigura akakirya, aba yizeye ko nta ngaruka ku buzima zaturuka ku ifumbire.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti muri Rwanda FDA Alexis Gisagara, avuga ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima.
Yagize ati “Ibiribwa bitujuje ubuziranenge bifite ingaruka ku muntu, hari indwara nka diabete, cancer n’izindi ndwara zitandura akenshi ziterwa n’ibiribwa bitujuje ubuziranenge. Imibare ya Minisante igaragaza ko imibare y’abafite izo ndwara igenda izamuka. Icyo dusaba abantu ni ukureba ko ibyo bagiye kurya byujuje ubuziranenge.”
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa abantu bagirwa inama yo guhitamo ibiribwa byujuje ubuziranenge kugira ngo basigasire ubuzima bwabo.
Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko ku isi buri mwaka abantu barenga miliyoni 600 barwara indwara ziturutse ku byo baba bariye, mu gihe abagera ku bihumbi 420 bapfa buri mwaka bazize ibyo kurya bihumanye bariye, 40% byabo ni abana bafite munsi y'imyaka itanu.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru