Yanditswe Apr, 15 2019 21:08 PM | 3,676 Views
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi i Ruhanga;
imibiri 65 yabonetse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gasabo yashyinguwe
mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Ruhanga.
Bamwe mu babonye imibiri y'ababo bavuga ko bishimiye kubashyingura mu cyubahiro.
Mutabazi Augustin yagize ati ‘’Iyo mbonye duhawe amakuru tukabona abantu bacu tukabashyingura mu cyubahiro bitwubaka ku mutima tukaryama tugasinzira ubundi twararaga turota turi kumwe nabo.’’
Tuyisenge Marceline na we yagize ati ‘’Turimo kubabona bitinze ariko bikaturuhura imitima kuko uko tugenda tubashyingura mu cyubahiro niko imitima yacu irushaho gukomera no kwiyubaka, twahoraga aho bashyinguye tuvuga ngo aha n'aha ubwo haguye abantu reka tujyeyo twumve ko haba harimo uwacu.’’
N'ubwo ariko hari abagenda batanga amakuru y'aho abishwe mu gihe cya jenoside bari; abayirokotse baracyababazwa n'uko badaherwa amakuru rimwe kandi abayafite bahorana nabo.
Mutabazi Augustin agira ati "Ntibatwerekera rimwe kandi turi kumwe nabo, turasangira tujyana mu nama ariko iryo banga baracyaribitse ku mutima.’’
Minisitiri w'umuco na siporo Mme Nyirasafari Esperance yagaye abakomeje kwinangira gutanga amakuru y'aho abatutsi bishwe muri jenoside bari kandi bahazi.
yagize ati "Nyuma y'imyaka 25 birababaje kuba abantu batabasha kuvuga aho abantu batujugunyiye abacu, reka rero nongenre mbasabe ko bagerageza kugaragaza aho abacu bari kugirango tubashe kubashyingura mu cyubahiro.’’
Imibiri yashyinguwe muri uru rwibutso rwa jenoside rwa Ruhanga ; yiyongereye kuyindi isanzwe irushyinguyemo 36.704.
Ni inkuru ya Butare Léonard
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru